Nigeria: Umupadiri yishwe atwitswe ari muzima mugenzi we araraswa

Sangiza iyi nkuru

Umupadiri umwe yatwitse ari muzima undi araraswa arakomereka agerageza gutoroka inyubako. Impamvu yateye icyo gitero ntiramenyekana, ariko cyateye impungenge ku mutekano mu gihe habura ukwezi ngo amatora ateganijwe muri Nigeria abe .

Abagizi ba nabi batamenyekanye batwitse inzu y’umupadiri w’Umugatolika muri Nigeria mu majyaruguru y’iburengerazuba bw’igihugu, batwika umupadiri umwe arapfa, barasa ndetse banakomeretsa undi wagerageje gutoroka.

Impamvu z’abateye bitwaje intwaro, bazwi ku izina rya “amabandi,” ntizamenyekanye. Ariko amajyaruguru ya Nigeria yiganjemo abayisilamu yuzuyemo abajihadiste bamaze imyaka 14 barwanira gushinga leta ya kisilamu.

Amajyaruguru y’iki gihugu kandi yagaragayemo ishimutwa ry’abantu risaba ingurane n’ubwicanyi bw’agatsiko kitwaje intwaro, mu gihe hari ubwoba bwinshi bw’uko amatora ya perezida yo ku ya 25 Gashyantare ashobora kutazaba mu turere tumwe na tumwe.

Byagendekeye bite abapadiri?

Iyi nkuru dukesha Deutsch Welle ivug ko abagabye igitero bananiwe kwinjiraa mu rugo rwa Padiri Isaac Achi mu mudugudu wa Kafin-Koro muri Leta ya Niger mu rukerera rwo ku Cyumweru, bityo bahitamo gutwika inzu ye. Umuvugizi wa polisi yavuze ko undi mupadiri uzwi ku izina rya Padiri Collins, yarashwe agerageza guhunga inzu yari irimo gushya.

Umupadiri warokotse yahise ajyanwa mu bitaro kugira ngo avurwe.

Ibiro Ntaramakuru Reuters bivuga ko Guverineri wa Leta ya Niger, Sani Bello yagize ati: “Iki ni igihe kibabaje. Kugira ngo umupadiri yicwe muri ubwo buryo bivuze ko twese nta mutekano dufite. Aba baterabwoba barengereye kandi hakenewe ingamba zikomeye kugira ngo ubu bwicanyi bukomeje buhagarare.”

Nyuma y’amasaha make, abagabye igitero ngo bagabye ikindi muri Leta ya Katsina yo mu majyaruguru, barasa umupadiri kandi bafata bugwate abantu batanu mu rugo rwa gikirisitu ubwo barimo kwitegura kujya mu misa yo ku Cyumweru ku kiliziya kiri hafi aho.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *