Mu gihe hatangira inama ya World Economic Forum, Oxfam yagaragaje uko ubukungu bw’Isi bwihariwe n’abantu mbarwa

Sangiza iyi nkuru

Umuryango mpuzamahanga uharanira kurwanya ubukene ku Isi, Oxfam, muri raporo yawo nshya ihuriranye n’Inama ngarukamwaka ya World Economic Forum ibera i Davos mu Busiwisi guhera kuri uyu wa Mbere, itariki 16 izasoza kuwa 20 Mutarama 2023, wavuze ko 1% ry’abakire ba mbere ku Isi bihariye 2/3 bya tiliyari 42$ y’ubukungu bushya bwaremwe mu 2020 .

Raporo ya “Survival of the Richest” yashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Mbere, ivuga ko umugabane wabo wikubye hafi kabiri y’amafaranga yabonwe na 99% by’abatuye Isi basigaye.

Raporo ivuga ko umutungo w’abatunze miliyari ugenda wiyongeraho ku rugero rwa miliyari 2.7 z’amadolari ku munsi, mu gihe byibuze abakozi bagera kuri miliyari 1.7 batuye mu bihugu aho izamuka y’ibiciro rirenze kure umushahara.

Muri icyo gihe kandi, kimwe cya kabiri cy’abaherwe ku Isi baba mu bihugu bitaka umusoro w’umurage ku bazabakomokaho, Oxfam yavuze ko bibashyira mu nzira yo kuzaraga tiliyari 5 z’amadolari ababakomokaho, kuruta umusaruro mbumbe w’imbere (GDP) muri Afurika.

Oxfam yavuze ko umusoro wa 5 ku ijana ku baherwe batunze za miliyoni nyinsi ndetse n’abatunze za miliyari ushobora kugera kuri tiliyari 1.7 z’amadolari ku mwaka, amafaranga ahagije ngo miliyari 2 z’abantu zive mu bukene.

Ati: “Mu gihe abantu basanzwe batanga ibitambo bya buri munsi ku bintu nk’ibyo kurya, abakire cyane barenze ndetse n’inzozi zabo mbi. Imyaka ibiri gusa irashize, iyi myaka icumi irategura kurushaho kuba myiza ku baherwe …”ibi bikaba byavuzwe na Gabriela Bucher, umuyobozi mukuru wa Oxfam International.

Yakome avuga ati: “Gusoresha abaherwe cyane n’ibigo bikize cyane kandi binini ni umuryango usohoka mu bibazo by’uyu munsi. Igihe kirageze ngo dusenye umugani w’uko kugabanyiriza imisoro abakire bituma ubutunzi bwabo bugera ku bantu bose mu buryo bumwe cyangwa ubundi. Imyaka mirongo ine yo kugabanya imisoro ku bakire yerekanye ko kuzamuka bitazamura amato yose, ahubwo bizamura gusa ay’abakire (Superyachts).”

Inama ngarukamwaka y’Ihuriro ry’Ubukungu ku Isi (World Economic Forum) ibera i Davos mu Busuwisi, ihuza abayobozi b’ubucuruzi n’abayobozi ba politiki ku Isi kugira ngo baganire ku bibazo bya politiki n’ubukungu bihangayikishije Isi.

Iyi nama izaba kuva kuri uyu wa Mbere kugeza ku wa Gatanu, izitabirwa n’abakuru b’ibihugu 52 n’abayobozi bakuru b’ibigo bagera kuri 600.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *