Umuhuza w’Abanyetiyopiya (Ethiopia) washyizweho n’umuryango wa Afurika yunze ubumwe (AU), Olusegun Obasanjo, yatangaje ko intambara yamaze imyaka ibiri ibera muri Leta ya Tigray yarangiye iguyemo abantu bagera ku bibumbi 600.
Obasanjo wabaye Perezida wa Nigeria kuva mu mwaka w’1999 kugeza mu 2007, mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa Financial Times, yagize ati: “Umubare w’abapfuye ukabakaba ibihumbi 600.”
Iyi ntambara yabaye kuva mu Gushyingo 2020 kugeza mu Gushyingo 2022 yahagaze bigizwemo uruhare na AU yohereje abahuza barimo Obasanjo na Uhuru Kenyatta wayoboraga Kenya, Leta ya Ethiopia yari zihanganye n’umutwe witwaje intwaro wo muri Tigray bijya mu mishyikirano.
Uyu munyapolitiki witabazwa kenshi mu gukemura amakimbirane mu bihugu bya Afurika, yatangaje ko nyuma y’aho umutwe wo muri Tigray utangiye gusubiza igisirikare cy’igihugu intwaro ziremereye, intambwe irakurikiraho vuba ariko uko urakurwa mu rwego rw’umutwe w’iterabwoba wari warashyizemo na Leta.


