Kuri uyu wa Mbere, u Burusiya na Belarus byatangiye imyitozo ya gisirikare ihuriweho, bitera ubwoba Kyiv n’u Burengerazuba ko Moscou ishobora gukoresha umufasha wayo kugira ngo igabe igitero gishya muri Ukraine .
U Burusiya n’ubundi bwakoresheje umuturanyi wabwo, Belarus nk’ikiraro mu gutera Ukraine muri Gashyantare umwaka ushize nk’uko iyi nkuru dukesha Reuters ivuga.
Minisiteri y’ingabo ya Belarus yavuze ko ibihugu byombi bizakora imyitozo y’ingabo zirwanira mu kirere kuva ku ya 16 Mutarama kugeza ku ya 1 Gashyantare hakoreshejwe ikibuga cy’indege cya gisirikare cya Belarus kandi byatangiye imyitozo ihuriweho y’ingabo zirwanira ku butaka harimo izikoresha ibimodoka by’intambara kuwa Mbere.
Minsk ivuga ko iyi myitozo igamije “kwirinda” kandi ko idafite gahunda yo kwinjira mu ntambara, ishinja Ukraine “gushotora” Belarus no guteza imvururu ku mupaka w’ibihugu byombi.
Kuri iki Cyumweru gishize, Pavel Muraveyko, Umunyamabanga wa Leta wungirije w’akanama gashinzwe umutekano muri Belarus, yagize ati: “Dukomeje kwifata no kwihangana, dukomeza kumisha ifu y’imbunda yacu.”
Yongeyeho ati: “Twiteguye ibikorwa byose by’ubushotoranyi bwa Ukraine.”
Mu gihe Moscou ihakana ibivugwa ko yashyizeho igitutu kuri perezida wa Belaarus, Alexander Lukashenko, kugira ngo arusheho kugira uruhare mu ntambara yo muri Ukraine, Kyiv yaburiye inshuro nyinshi ibitero bishobora guterwa na Minsk.
Belarus yakoze imyitozo itandukanye ya gisirikare kuva Moscou yatera, haba ku giti cyayo ndetse no ku bufatanye n’u Burusiya, higwa cyane gukoresha intwaro n’ibikoresho bya gisirikare.
Imiyoboro itemewe yo kugenzura igisirikare kuri Telegram yatangaje ko ibikoresho bya gisirikare indege z’indwanyi, kajugujugu n’indege zitwara abantu n’ibikoresho, byoherejwe muri Belarus kuva umwaka watangira, hamwe n’indege z’indwanyi umunani n’indege enye z’imizigo zoherejwe ku Cyumweru gusa.
Reuters ariko ntiyashoboye kugenzura aayo makuru, mu gihe Minsk ivuga ko muri iki gihugu hageze gusa “imitwe” y’ingabo zirwanira mu kirere.


