Minisitiri w’Intebe, Anastase Murekezi, yifatanyije n’abaturage batuye mu murenge wa Jali, akarere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali. Mu ijambo yagejeje ku baturage nyuma yawo, yanabasabye kuzitabira ibiganiro byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 23 .
Umuganda usoza ukwezi wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 25 Werurwe 2017, Minisitiri w’Intebe akaba yagarutse ku kamaro k’ibiti mu iterambere ry’igihugu ari nako asaba abaturage gutera ibiti byinshi, kurwanya isuri ndetse no guteka kuri Gaz hirindwa iyangizwa ry’ibidukikije.
Ati: “Twiyemeje gutera ibiti byinshi mu Rwanda hose mu rwego rwo kurwanya isuri kandi tugomba kubigeraho, ibiti ni ingirakamaro ku biremwa byose, bituma duhumeka umwuka mwiza, kandi amababi yabyo atanga ifumbire”.

Yakomeje akangurira abaturage guteka kuri Gaz, ati: “Tugabanye gutema ibiti tujya kubicana ahubwo twitabire gutekesha Gaz mu mijyi ndetse na Biogaz mu bice by’ibyaro”
Yakomeje asaba Abanyarwanda bose muri rusange kubungabunga amashyamba, anabasaba kandi kuzatanga imisoro ku bukode bw’umutungo utimukanwa.
Ati: “Ndakangurira abanyarwanda gutanga umusoro ku bukode bw’umutungo utimukanwa ugomba gutangwa bitarenze 31 Werurwe 2017”.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ibyumweru bibiri nibyo bibura ngo hibukwe ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka w’1994, Minisitiri w’Intebe mu ijambo yagejeje ku batuye i Jali ndetse n’Abanyarwanda bose muri rusange ni ukuzitabira ibiganiro.
Ati: “Ndashishikariza abanya Rwanda bose kuzitabira ibiganiro byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu gihe cyo kwibuka twegereje”.
Yasoje ijambo yibutsa ababyeyi kumva ko kugaburira abana ku ishuri ari inshingano zabo by’umwihariko ko abo mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe, Leta izabunganira.
Umuganda waberega mu murenge wa Jali, abayobozi batandukanye bafatanyije n’abaturage bafatanyije mu gikorwa cyo gucukura imirwanyasuri.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Theoneste/Bwiza.com


