Abadepite bo muri Uganda baganira na Ambasaderi Rusoke ku bibazo n'ibyifuzo bya Ambasade

Ambasaderi wa Uganda mu Rwanda yamenyesheje Inteko ko amafaranga y’ubukode bw’inzu abamo yiyongereye

Sangiza iyi nkuru

Intumwa Nkuru ya Uganda mu Rwanda, Ambasaderi Maj. Gen. (Rtd) Robert Rusoke yamenyesheje abagize inteko ishinga amategeko y’igihugu cye ko amafaranga y’ubukode bw’inzu abamo yiyongereye.

Ubwo yari imbere y’abadepite bagize komisiyo ishinzwe ububanyi n’amahanga mu Nteko kuri uyu wa 16 Mutarama 2023, Ambasaderi Rusoke yababwiye ko amafaranga y’ubukode bw’inzu abamo yavuye ku madolari ibihumbi 63.6 ku mwaka, agera ku bihumbi 96.

Uyu mudipolomate yasobanuye ko ubwiyongere bw’aya mafaranga bwatewe n’uko yavuye aho yabaga mbere, yimukira ahandi hari umutekano wizewe kurushaho.

Ambasaderi Rusoke yaboneyeho gusaba ko mu mwaka w’ingengo y’imari w’2023/2024, amafaranga agenerwa Ambasade ya Uganda mu Rwanda yakongerwa, kandi ko guverinoma yashyira imbere gahunda yo kubaka inyubako ya Ambasade i Kigali.

Maj. Gen. Rusoke yagizwe Ambasaderi wa Uganda mu Rwanda tariki ya 12 Ukuboza 2021, asimbura Oliver Onekha woherejwe guhagararira igihugu cye mu Bushinwa.

Abadepite bo muri Uganda baganira na Ambasaderi Rusoke ku bibazo n'ibyifuzo bya Ambasade
Abadepite bo muri Uganda baganira na Ambasaderi Rusoke ku bibazo n’ibyifuzo bya Ambasade

Soma Izindi Nkuru

One Response

  1. Ambasaderi wa Uganda mu Rwanda yamenyesheje Inteko ko amafaranga y’ubukode bw’inzu abamo yiyongereye
    Aze muhe iya 1000£ ku kwezi muhe n’uburinzi. Ndamukinda pee.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *