Ibirego Kayumba Nyamwasa na bagenzi be bareze Leta y’u Rwanda byahinduwe impfabusa

Sangiza iyi nkuru

Urukiko Nyafurika rw’Uburenganzira bwa Muntu n’Abaturage rwasomye urubanza Kayumba Nyamwasa na bagenzi be bari barezemo Guverinoma y’u Rwanda basaba guhagarika igikorwa cyo guhindura Itegeko Nshinga ry’u Rwanda, ruvuga ko ibyo basaba byataye igihe rudashobora gukurikirana ikirego cyabo.

Ni ikirego Kayumba Nyamwasa afatanyije na bagenzi be batandatu batanze kuwa 22 Nyakanga 2015 basaba uru Rukiko Nyafurika guhagarika umugambi wa Leta y’u Rwanda wo guhindura Itegeko Nshinga.

Abareze Leta y’u Rwanda bandi akaba ari: Kennedy Alfred Gihana, Bamporiki Abdallah Saif, Frank Ntwari, Safari Stanley, Dr Etienne Mutabazi, Epimaque Ntamushobora, bakaba bunganirwaga n’Umunyazambiya Michelo Kasungule .

Urukiko rukaba rwavuze ko ingingo y’101 ari yo aba bagabo bari batangaje ko iteye ingorane aho bavugaga ko ihinduwe yaha ububasha umukuru w’igihugu, Paul Kagame bwo kongera kwiyamamaza. Urukiko rwongeyeho ko abareze Leta y’u Rwanda bavuze ko ubusabe bw’uko iyo ngingo yahindurwa bwakozwe haciwe ku mategeko arengera uburenganzira bwa muntu u Rwanda rwashyizeho umukono. Bongeyeho ko hari abaturage batewe ubwoba ngo batore “Yego” ko itegeko nshinga rihindurwa kandi ubwabo batabishaka.

Urukiko rwatangaje ko rwakiriye ibyo birego byose kandi ko n’uwarezwe ari we leta y’u Rwanda yagize icyo ibivugaho. Leta y’u Rwanda ikaba yarabwiye uru rukiko ko itakwakira ibyo birego kandi ko mu bayireze harimo abashinjwa ibyaha bikomeye birimo ibya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bityo ibirego byabo ngo bikaba nta shingiro bifite.

Ikindi Leta y’u Rwanda yamenyesheje uru rukiko, n’uko harimo n’abaciriwe imanza bagahamwa n’ibyaha mu rukiko rwa gisirikare, nka Gen. Kayumba Nyamwasa, abandi bagakatirwa ibihano n’inkiko gacaca.

Uwungirije Umucamanza Mukuru w’Urukiko Nyafurika rw’Uburenganzira bwa Muntu, Ben Kioko, akaba yagize ati: “ Urukiko rwari rwiteguye kumva urubanza mbere y’uko amatora yo kwemeza cyangwa guhakana ivugururwa ry’itegeko nshinga aba. Aho hari ku itariki 17 z’ukwezi kwa kabiri mu mwaka w’2015. Niyo mpamvu twari twateguye ko urubanza rwumvwa, hasigaye nk’ukwezi kumwe, ni ukuvuga itariki 25 Ugushyingo 2015 .”

Prof. Kasungule Michelo
Prof. Kasungule Michelo

Uyu mucamanza yakomeje avuga ko abareze bahise basaba urukiko kwigiza imbere igihe urubanza ruzumvirwa kuko ngo hari abatari babona ibyangombwa bizabageza I Arusha muri Tanzania kuburana, bakaba nta n’indi tariki batanze bazaba biteguye mbere y’uko amatora aba.

Yagize ati: “ Kubera izo mpamvu zose, byatumye nta cyemezo gifatwa n’urukiko mbere y’uko amatora aba ”.

Atangaza umwanzuro wa nyuma w’urukiko, umucamanza Ben Kioko yavuze ko rufashe icyemezo cy’uko ibyo abareze bose basabaga bibaye impfabusa kuko byataye igihe.

Ben Kioko
Ben Kioko

Inkuru dukesha VOA ikaba ivuga ko yaba abareze Leta y’u Rwanda ndetse nayo ubwayo nta n’umwe wari mu rukiko ubwo rwatangazaga umwanzuro warwo. Ni mu gihe kandi kuva kuwa 01 Werurwe 2017 u Rwanda rutakibarizwa mu bihugu byemerera abaturage babyo cyangwa amashyirahamwe yigenga kururega ku giti cyabo nk’uko byemejwe n’Urukiko Nyafurika rw’Uburenganzira bwa Muntu.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter


Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *