Igisirikare cy’u Rwanda n’icya Amerika bigiye guhurira mu myitozo izitabirwa n’ibihugu 20

Sangiza iyi nkuru

Igisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Afurika kigiye gukorana imyitozo n’amahugurwa n’abafatanyabikorwa bayo bo muri Afurika barimo u Rwanda .

Ingabo z’u Rwanda, Botswana, Uganda, Kenya, Djibouti na Somalia zizitabira imyitozo yiswe “Justified Accord” guhera mu mpera z’uku kwezi.

Nk’uko byatangajwe na Task Force y’Igisirikare cya Amerika gishinzwe Amajyepfo y’u Buryi na Afurika, imyitozo ya Justified Accord 2023 (J23) “agamije kongera imikoranire y’ibihugu byinshi mu guhangana n’ibibazo no kurwanya iterabwoba, ndetse no gutegurira abafatanyabikorwa b’akarere ubutumwa bw’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe n’Umuryango w’Abibumbye.

Imyitozo izagaragaramo kurasa n’imyitozo yo mu nyanja, amasomo yo kurwanya ibyaha bikorerwa kuri internet, imyitozo y’urugamba, n’iy’ibikorwa bidasanzwe.

Ubuyobozi bukuru bw’Ingabo za Amerika muri Afurika bwatangaje ko muri aya mahugurwa hazaba harimo abantu 800 baturutse mu bihugu 20 by’abafatanyabikorwa, harimo n’ibihugu bitandatu bya Afurika.

Ibikorwa bizabera ahanini i Nairobi na Isiolo muri Kenya, mu gihe ibindi bikorwa bizabera muri Uganda, u Rwanda, Botswana, na Djibouti nk’uko iyi nkuru dukesha News24 ikomeza ivuga.

Mu cyumweru gishize, itsinda ry’abasirikare ba Amerika bavuye mu ishami rishinzwe Ihembe rya Afurika berekeje ku Cyambu cya Berbera muri Somaliland mu bushakashatsi.

Iri tsinda ry’ingabo za Amerika mu itangazo ryagize riti: “Igisirikare cya Amerika gikora ubushakashatsi ku hantu hashobora gukorerwa kugira ngo hitegurwe igishobora kuba hanategurirwe imyitozo…”.

Iyi myitozo y’iminsi 10 igamije gufasha Igisirikare cya Amerika muri Afurika ndetse n’abafatanyabikorwa bo muri Afurika y’iburasirazuba kongera ubushobozi bwabo bwo guhangana n’ibibazo bibangamiye umutekano w’akarere uterwa n’imitwe y’intagondwa ndetse no kurwanya ingengabitekerezo ifitanye isano na yo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *