Umuyobozi wa CIA yaburiye Perezida Volodymyr Zelensky ko yashoboraga kwicirwa mu nama y’ibanga yabaye mbere gato y’igitero cy’u Burusiya .
Mu gitabo cye yise ‘The Fight Of His Life: Inside Joe Biden’s White House’, Umwanditsi Chris Whipple avuga ko mu gihe Perezida wa Ukraine atafataga nk’ibintu bikomeye umuburo wa Amerika ko igitero cy’u Burusiya cyegereje, yanaburiwe, muri iyo nama y’ibanga, n’Umuyobozi wa CIA, Bill Burns, ko ashobora kwicwa.
Muri kopi y’igitabo cyabonwe n’ikinyamakuru cyo mu Bwongereza, The Independent, havugwamo ko Umuyobozi wa CIA yari yagiye i Kyiv kubwira Zelensky “ukuri”.
Whipple yaranditse ati: “Byahise bituma Zelensky, watangaye, agatungurwa n’aya makuru, atega amatwi”.
Abayobozi ba Ukraine bavuga ko Zelensky amaze kurokoka inshuro 12 ibikorwa byo kugerageza kumwivugana kuva ku itariki ya 24 Gashyantare.
Yagize ati: “Amakuru yari asobanutse ku buryo yafashije inzego z’umutekano za Zelensky kuburizamo ibitero bibiri bitandukanye by’u Burusiya byo gushaka kumwica. »


