Komite y’Inteko ishinga amategeko ya Uganda ishinzwe kugenzura imikorere y’inzego za Leta, PAC, yaburiye abasirikare bivanga muri politiki, ibasaba kurekera Polisi akazi ko gufunga abasivili bakekwaho ibyaha.
Perezida wa PAC, Medard Lubega Sseggona, yatanze uyu muburo kuri uyu wa 17 Mutarama 2023, ubwo iyi komite yakiraga abahagarariye igisirikare bayobowe na Maj. Gen. Eric Leopold Kyanda.
Mu bibazo PAC yagejeje kuri aba basirikare harimo kuba hari abantu bafungwa n’igisirikare, ariko Maj. Gen. Kyanda yasubije ko umubare uvugwa ukabirizwa, ndetse ko ku bufatanye na Komisiyo ishinzwe uburenganzira bw’ikiremwamuntu, basanze igisirikare cyarafunze 5% by’abafungwa bose, na bo bashyira muri kasho zemewe.
Nk’uko Inteko ya Uganda ibisobanura, Sseggona yabwiye Maj. Gen. Kyanda ko Polisi yonyine ari yo yemerewe gufunga abakekwaho ibyaha. Ati: “Ni inshingano ya Polisi ya Uganda.”
Uyu muyobozi yasobanuye ko gufunga abakekwa kw’igisirikare byatumye hishyurwa indishyi nyinshi kuko abakireze ko cyabafunze kitabifitiye ububasha bagitsinze.
Sseggona yaburiye kandi abasirikare bari mu kazi bari kwivanga muri politiki, abibutsa ko ibi bitemewe n’amategeko. Gusa nta n’umwe yatunze agatoki muri aba ‘bofisiye’.



