Umutwe wa M23 wahakanye amakuru yavugaga ko hari ibice bimwe na bimwe bya Rutshuru wavuyemo guhera ku Cyumweru no kuri uyu wa Mbere ushize, nyuma y’aho Radio Okapi yari yatangaje ko uyu mutwe wavuye mu bice bya Kiwanja, Nyamilima, Buramba na Kisharo muri Rutshuru .
Mu kiganiro yagiranye na Bwiza TV na Bwiza.com kuri uyu wa Kabiri, umuvugizi w’ishami rya gisirikare rya M23, Major Willy Ngoma, yavuze ko nta bice bajya batanga batabisigiye Ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba nk’uko byagenze bava muri Kibumba na Rumangabo.
Ku kijyanye no kuva muri Kiwanja, Major Willy Ngoma yagize ati “ Njyewe ndi mu biro byanjye i Kiwanja,”
Major Willy Ngoma kandi yagize ati ” Iyo tuvuye ahantu tuhashyikiriza ku mugaragaro ingabo za East Africa ntabwo tuba tuhasigiye FARDC ni ukuvuga ngo nihagaruka tuzashaka ukuntu tuhabirukana,”
Umuvugizi wa M23 avuga ko nubwo batigeze batumirwa mu nama ya Luanda yafatiwemo icyemezo cyo kuyisaba kuva mu bice yigaruriye, uyu mutwe wemeye kubikora kugirango werekane ko ushaka amahoro, ariko ukaba utangazwa no kuba indi mitwe nka FDLR yasabwe gusubira mu Rwanda bisa nk’aho bitayireba.
Yaboneyeho kuvuga ko muri urwo rwego ndetse bateganya mu minsi iri imbere gutanga Kishishe, aho yashinjwe gukorera ubwicanyi, yo itemera ko yakoze, aho ivuga ko aha bazahatanga nyuma y’iperereza ridafite aho ribogamiye rikorwa kuri ubwo bwicanyi.
Ku kibazo kijyanye no gusiga baturage babahungiyeho nko mu gace ka Bwiza, Major Willy Ngoma yavuze ko badashobora gutererana abaturage nk’uko MINUAR yabigenje mu Rwanda ngo igende nta bo kubarinda ibasigiye ari na yo mpamvu aho yagiye iva yahasigiraga ingabo za EAC.
Bwiza yagerageje kumva icyo uruhande rwa FARDC ruvuga kuri ayo makuru y’uko M23 yavuye mu bice bivugwa, ihamagara Umuvugizi w’ibikorwa byaa Sokola 2, Lt. Col. Ndjike Kaiko, yumvise ko ari ikinyamakuru gikorera i Kigali kimuhamagaye ahita akupa telephone.

10 Responses
M23 yahakanye amakuru avuga ko hari ibice byo muri Rutshuru yavuyemo
Ahhhhhhhhh!!!!!!!!!!-ehhhhhhhhhh!!!!!!!!!! Ndunva bitoroshe m23 ntikiri umutwe witwaje intwaro ahubwo ndabona ari nka monusco ishinzwe kugarura amahoro muri DRC!
M23 yahakanye amakuru avuga ko hari ibice byo muri Rutshuru yavuyemo
Wibeshye cg urirengagiza ukuri. Monusco ni abacancuro bakorera ba mpatsibihugu. M23 ni abenegihugu barengera bene wabo Leta ishaka kwica
M23 yahakanye amakuru avuga ko hari ibice byo muri Rutshuru yavuyemo
Kaiko ningunzu pe ubwo azingo umusirikari asubizi birindiro ntamutego ateze
M23 yahakanye amakuru avuga ko hari ibice byo muri Rutshuru yavuyemo
Willy Goma azanye ibyabereye mu Rwanda ate? Niba muri 1994, ingabo za ONU zitaratabaye, nuko APR yazibisabye imaze kubona ko yihagije. Nabo rero nibasabe Monusco na EAC kuva muri Congo niba bihagije. Muri make nsigaye mbona Willy Goma yararindagiye!
M23 yahakanye amakuru avuga ko hari ibice byo muri Rutshuru yavuyemo
Abashinyaguzi Imana mukorera izabahembe
M23 yahakanye amakuru avuga ko hari ibice byo muri Rutshuru yavuyemo
Uvuze ubusa pe.ngoniba M23 yihagije ngonibasabe Monusco ningabo za EAC bavemuri Congo ubuse haricyo bamariye M23 ahubwo kobayibangamiye.
M23 yahakanye amakuru avuga ko hari ibice byo muri Rutshuru yavuyemo
Ruhunga ni wowe warindagiye ubeshya ku mannywa yihangu,ngo FPR yasabye minuar kudatabara!iyo nama waruyirimo,izo nimvugo z interahamwe turabamenyereye.
M23 yahakanye amakuru avuga ko hari ibice byo muri Rutshuru yavuyemo
M23 nibakomeze bsone mbele kuko bararwanira ukuri kandi imana ibari imbere kuko ntaribi bakora
M23 yahakanye amakuru avuga ko hari ibice byo muri Rutshuru yavuyemo
Abobose batumva impanvu M23 icyiharanira bose nabafite ingengabitekerezo nkabandi bose tuzi
Rero mujye mubareka
Ninka FRDC ishinja urwanda ngonirwo rurwana mayo ikirengagiza M23 niki
M23 yahakanye amakuru avuga ko hari ibice byo muri Rutshuru yavuyemo
Uyu Ruhunga nawe ni ingunzu ni bavugirije,ambabarire simututse ahubwo ibitekerezo bye biraciriritse nkiby’ako kanyamaswa