Perezida Ruto yatangaje ko hari abari bafite umugambi wo kwica uwatangaje ko yatsinze amatora

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Kenya, William Ruto, yatangaje ko hari abari bafite umugambi wo gushimuta no kwica Umuyobozi Mukuru wa komisiyo yigenga y’amatora, Wafula Chebukati.

Uyu Mukuru w’Igihugu ubwo yagiranaga ikiganiro n’abagize komisiyo z’igihugu n’inzego zigenga kuri uyu wa 17 Mutarama 2023 ku biro bye, yasobanuye ko abashaka kwica Chebukati ari abari bagamije kuyobya amajwi.

Perezida Ruto, nk’uko Citizen Digital ibivuga, yavuze ko abari bafite uyu mugambi babanje gusaba Chebukati na komite ye kuyobya amajwi, bamusezeranya babasezeranya kubahemba amafaranga menshi, babyanga, bo n’imiryango yabo bakazajya mu kaga.

Ngo ubwo babyangaga, bakiyemeza gukorera mu mucyo, ni bwo hateguwe uko bazashimutwa, bakicwa muri Kanama 2022. Ati: “Turabizi ko habaye igerageza ritaziguye ryo gushimuta Wafula Chebukati no kumwica kugira ngo komisiyo imugare cyangwa se hazajyeho uwemera kugambanira ubusugire bw’abaturage.”

Perezida wa Kenya yavuze kuri Chebukati mu gihe yarangije manda y’imyaka 7 nk’Umuyobozi Mukuru wa komisiyo y’amatora.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *