Depite Allan Kugonza uhagarariye agace ka Bulisa mu nteko ishinga amategeko ya Uganda yasabye guverinoma gufunga ambasade y’iki gihugu mu Rwanda, mu gihe itayiha amafaranga ikeneye.
Uyu mudepite yabivuze ubwo tariki ya 16 Mutarama 2023 Ambasaderi wa Uganda i Kigali, Maj Gen. (Rtd) Robert Rusoke, yagezaga kuri komite y’inteko ishinga amategeko ishinzwe ububanyi n’amahanga ibibazo bibangamiye ambasade ayobora.
Mu by’ingenzi yayigejejeho harimo kuba amafaranga y’inzu y’ubukode abamo nka Ambasaderi yaravuye ku madolari ibihumbi 63.6 ku mwaka, akagera ku bihumbi 96, bitewe n’uko yimukiye ahari umutekano wizewe kurushaho.
Ambasaderi Rusoke yanasabye ko guverinoma yakubaka inyubako ya Ambasade ya Uganda mu Rwanda, kugira ngo yirinde gukoresha amafaranga menshi mu gukodesha, aboneraho gusaba ko ingengo y’imari igenerwa iyi ambasade yakongezwa mu mwaka w’2023/2024.
Depite Kugonza amaze kumva amagambo ya Ambasaderi, yavuze ko niba guverinoma idashobora guha Ambasade amafaranga kugira ngo ibikorwa byazo bigende neza, ikwiye kuzifunga kugira ngo irinde igihugu guseba.
Yagize ati: “Dukeneye gukora ibintu biri ngombwa, ntekereza ko urwego rukora igenamigambi rukwiye kwita ku cy’ingenzi nka ambasade. Ni ikintu dukwiye gufata neza kubera ko kiraduhagararira, kikatwamamaza.”
Umuyobozi Mukuru w’iyi komite, Depite Norah Bigirwa, nk’uko radiyo Capital FM yabitangaje, yavuze ko bisa n’aho Minisiteri y’igenamigambi n’abandi bafite aho bahurira n’ingengo y’imari bibagiwe akamaro ka za ambasade n’icyo zihagarariye, aboneraho gusaba Minisiteri y’ububanyi n’amahanga kuyibutsa.
Minisiteri y’igenamigambi yateganyije kugabanya ingengo y’imari igenerwa ambasade nyinshi mu mwaka w’2023/2024. Depite Bigirwa abona bidakwiye, ndetse ngo niba guverinoma idashoboye gufasha izisanzwe ziriho, hadakenewe izindi nshya.


