Gen. Kainerugaba yatangaje ko ibirori by’isabukuru y’amavuko ye bizabera i Kigali

Sangiza iyi nkuru

Umuhungu akaba n’umujyanama wa Perezida Yoweri Museveni mu bya gisirikare, General Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko ibirori by’isabukuru y’amavuko ye iba muri Mata bizabera i Kigali mu Rwanda.

Mu butumwa busingiza umujyi wa Kigali yashyize kuri Twitter kuri uyu wa 19 Mutarama 2023, uyu musirikare yasobanuye ko se wabo, Perezida Paul Kagame, ari we uzaba agenzura ibi birori byose.

Yagize ati: “Nishimiye kubamenyesha ko ibirori by’isabukuru yanjye ya 49 bizabera i Kigali. Ni umujyi mwiza cyane muri Afurika y’iburasirazuba. Data wacu, Perezida Paul Kagame azagenzura ibikorwa byose.”

Gen. Kainerugaba yizihirije isabukuru ya 48 mu biro by’Umukuru w’Igihugu tariki ya 24 Mata 2022. Hari abanyacyubahiro barimo se, Museveni, nyina Janet Museveni ndetse na Perezida Kagame wari umutumirwa w’imena.

Umuhango nyirizina wo kwizihiza iyi sabukuru wabanjirijwe n’ibirori rusange bikomeye byabereye ku kibuga cya Cricket cya Lugogo, i Kampala, tariki ya 23 Mata, cyitabirwa n’abarimo ibyamamare byo mu karere ka Afurika y’iburasirazuba.

I Kigali na ho hashobora kuzabera ibirori bikomeye nk’iby’i Kampala cyane ko Gen. Kainerugaba akunzwe mu Rwanda, kuko mu mwaka washize yagize uruhare rukomeye mu kunga ibihugu byombi byari byari bibanye nabi mu buryo bweruye.

Soma Izindi Nkuru

One Response

  1. Gen. Kainerugaba yatangaje ko ibirori by’isabukuru y’amavuko ye bizabera i Kigali
    MUREKE UMWANA ATETE ARABIKWIYE.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *