California: Umukinnyi wa filimi uzwi cyane, Julian Sands, yaburiwe irengero

Sangiza iyi nkuru

Umukinnyi wa filimi w’Umwongereza, Julian Sands, uzwiho kugenda ingendo ndende mu buryo bwo kwishimisha yaburiwe irengero mu misozi ya San Gabriel muri California mu cyumweru gishize .

Uyu mugabo w’imyaka 65 yaburiwe irengero mu gace ka Baldy Bowl ku wa Gatanu,, mu gihe ikirere cyari kibi mu majyepfo ya California nk’uko iyi nkuru dukesha BBC ivuga.

Polisi yavuze ko itsinda ry’abatabazi ku butaka ryakuwe mu musozi mu mpera z’icyumweru gishize kubera impanuka z’urubura ariko gushakisha bikomeje hakoreshwa za drone na kajugujugu.

Sands azwiho uruhare muri firime zizwi cyane zirimo iz’uruhererekane nka The Blacklist, Banshee, Smallville n’izindi nyinshi.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara, ishami ry’umugenzuzi w’akarere ka San Bernardino rivuga ko Sands yaburiwe irengero ahagana mu ma saa 19h30 ku wa Gatanu ku itariki ya 13 Mutarama.

Abakozi bashinzwe gushakisha no gutabara muri iryo shami “baratabaye batangira gushakisha”, yongeraho ko ariko babangamiwe n’imihindagurikire y’ikirere ndetse n’imiterere y’imihanda.

Iri tangazo rigira riti: “Icyakora, dukomeza gushakisha na kajugujugu na drone igihe ikirere kibyemeye”.

Polisi yongeyeho ko gushakisha ku butaka bizategurwa igihe ikirere kizaba kimeze neza kandi umutekano w’abatabazi wizewe.

Sands yabaga i Los Angeles kuva mu 2020 kandi aherutse kugaragara muri filimi Benediction, yanakinnyemo Peter Capaldi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *