Kayonza: Akarere kagaragaramo abajura benshi

Sangiza iyi nkuru

Nk’uko bigaragazwa n’ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere (RGB), akarere ka Kayonza niko ka mbere mu Ntara y’Uburasirazuba kagaragaramo abaturage benshi bavuga ko babangamiwe n’ubujura .
Umuyobozi mukuru wa RGB, Prof Shyaka Anastase ubwo yagezaga ku bayobozi bo mu ntara y’Uburasirazuba ibyavuye muri ubu bushakashatsi, yagize ati: Uko abaturage babona ibibazo bihungabanya umudendezo wabo, ibintu by’ubujura, ibiyobyabwenge n’urugomo, uruhare rw’ubuyobozi mu kubikemura ruruta urw’abaturage. Iyo uvuze ubujura uturere twose turi hejura ya 80% usibye Kirehe nabo kandi ni 75%, ariko Kayonza 91.6%”.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uyu muyobozi yakomeje avuga ko biteye ubwoba mu gihe 10% ari bo bantu usanga batagaragara mu bujura, ati: “mufite ikibazo cy’ubujura gikomeye”.
N’abaturage batuye muri aka karere ka Kayonza bahamya ko ubujura ari kimwe mu bibugarije, Aganira n’ Imvaho Nshya, Ziguma Jonas wo mu murenge wa Mukarange yagize ati “Ubujura buri inaha buteye inkeke abantu bariba bakiba no ku manywa, ubu abantu bose baba bafite impungenge iyo ugiye ku kazi wataha ugasanga batakwibye ushimira Imana, ikibabaje ni uko ubu bujura bwageze no mu giturage
Citizen Report Card (CRC), ni ubushakashatsi bukorwa buri mwaka hagamijwe kugaragaza igipimo cy’imiyoborere ibereye abaturage n’imitangire ya serivisi, hashingiwe k’uko abaturage babibona.
Abaturage bagenda babazwa ku ngingo zitandukanye, ku kibazo cy’ubujura ubu bushakashatsi bwagaragaje ko akarere ka Kayonza ariko karere ka mbere mu ntara y’Uburasirazuba kugarijwe n’ubujura.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengiyumva Philipe/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *