Kuki umubare w’abatarize bafite inzu ushobora kuruta cyane uw’abize bazifite?

Sangiza iyi nkuru

Ikigo cya Kenya gishinzwe ibarurishamibare, KNBS, cyagaragaje ko umubare w’abafite inzu batize byibuze kugeza mu mashuri yisumbuye ari munini cyane ugereranyijwe n’uw’abize amashuri yisumbuye na za kaminuza.

Ubushakashatsi ku mibereho n’ubuzima bw’abaturage, DHS (Demographic and Health Survey) bwakoze n’iki kigo mu mwaka w’2022, bwagaragaje ko abatarize bafite inzu zabo bwite ari 46.7%, mu gihe abize bo ari 32.2%.

Ubu bushakashatsi, nk’uko East Africa Radio yabitangaje kuri uyu wa 18 Mutarama 2023, bwagaragaje ko abagore batize bafite inzu muri Kenya mu mwaka w’2022 ari 10%, abize bakaba ari 3% gusa.

Mu gusobanura uko bigenda ko abatarize benshi bagire inzu ugereranyije n’abize, KNBS yasobanuye ko Abanyakenya benshi bize bajya kuba mu mijyi, aho baba baragiye gushaka akazi.

Kujya mu mijyi ngo bituma baba mu nzu z’ubukode, cyane ko akenshi baba badafite ubushobozi bwo kugura ibibanza no kubyubakamo inzu zijyanye n’iterambere ry’imijyi kuko ziba zihenze cyane.

Iki kigo gisobanura ko ibi bitandukanye n’iby’abatarize, kuko bo bahitamo kuguma mu byaro, mu masambu yabo, aho biborohera kwiyubakira inzu kandi zitabahenze.

KNBS yatanze urugero rw’uko mu bagore bafite inzu zabo; 44% baba mu cyaro, ariko wagera mu mujyi ugasanga abazifite ari 17% gusa.

Iki kibazo gishobora kuba hose ku Isi, by’umwihariko mu bihugu biri mu nzira y’iterambere bifite imijyi mike. Amahirwe y’akazi aboneka gake mu byaro, bikaba akarusho iyo umuntu ashaka gukora ibijyanye n’ibyo yize mu mashuri yisumbuye cyangwa kaminuza.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Kuki umubare w’abatarize bafite inzu ushobora kuruta cyane uw’abize bazifite?
    Ntabwo icyo abantu bamwe (b’injiji) bita kwiga ariko kuri,kuko ntiwasobanura ukuntu uwo wita utarize agir’ibikorwa-remezo biruta ibyo wita ko yize icyo gihe uba wivuguruje werekana ko ahubwo uwo wita ko atize ariwe ugaragaza ubwenge.ahubwo ukuri n’uko kwiga ni ukwigaana nta wavumbuye ibye ngo yitwe umuhanga ahubwo yigana iby’abandi bavumbuye nabyo bikamunanira kubishyira mu bikorwa ariyo mpamvu abo muvuga ko bize batajya mbere iyo batabonye aho banyereza.ariko wa wundi(muvugako atize)ahubwo we n’umuhanga utarize kwigaana niyo mpamvu yihinga(yishakamo igisubizo)ubwe akibonera ibisubizo bwite kdi hazahoraho ihangane hagati y’abo bombi umwe afite Diplôme(yo kwigaana)undi afite ibikorwa bifatika kdi atanyereje.iki gitekerezo ntimukinyonge

  2. Kuki umubare w’abatarize bafite inzu ushobora kuruta cyane uw’abize bazifite?
    Ntabwo icyo abantu bamwe (b’injiji) bita kwiga ariko kuri,kuko ntiwasobanura ukuntu uwo wita utarize agir’ibikorwa-remezo biruta ibyo wita ko yize icyo gihe uba wivuguruje werekana ko ahubwo uwo wita ko atize ariwe ugaragaza ubwenge.ahubwo ukuri n’uko kwiga ni ukwigaana nta wavumbuye ibye ngo yitwe umuhanga ahubwo yigana iby’abandi bavumbuye nabyo bikamunanira kubishyira mu bikorwa ariyo mpamvu abo muvuga ko bize batajya mbere iyo batabonye aho banyereza.ariko wa wundi(muvugako atize)ahubwo we n’umuhanga utarize kwigaana niyo mpamvu yihinga(yishakamo igisubizo)ubwe akibonera ibisubizo bwite kdi hazahoraho ihangane hagati y’abo bombi umwe afite Diplôme(yo kwigaana)undi afite ibikorwa bifatika kdi atanyereje.iki gitekerezo ntimukinyonge

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *