Ibihugu bifite ikibazo cy’abaturage bagenda barushaho kugabanuka

Sangiza iyi nkuru

Imibare yatangajwe ku wa Kabiri ushize ivuga ko ku nshuro ya mbere mu myaka 60 ishize abaturage b’u Bushinwa bagabanutse cyane, ariko ntabwo ari ho honyine .

Ibihugu byinshi, cyane cyane mu Burayi no muri Aziya, bizabona umubare w’abaturage wabyo ugabanuka mu myaka icumi iri imbere, niba ibiteganijwe mu 2100 byatangajwe na Loni muri Nyakanga umwaka ushize ari ukuri. Mu bindi, abaturage bamaze kugabanuka.

Abaturage bamaze kugabanuka

Ibihugu umunani bifite abaturage barenga miliyoni 10 byabonye umubare w’abaturage ugabanuka mu myaka icumi ishize. Abenshi ni Abanyaburayi.

Nka Ukraine, abaturage bayo bagabanutse kubera igitero cy’u Burusiya, umubare w’abaturage mu Butaliyani, Portugal, Pologne, Roumania n’u Bugereki uragenda ugabanuka.

Hariho impamvu nyinshi zitera uku kugabanyuka, zimwe zihariye muri buri gihugu, ariko zose zisangiye igipimo gito cy’uburumbuke, bivuze ko abagore babyara abana bake ugereranije na mbere.

Banki y’Isi ivuga ko ibipimo by’uburumbuke biri hagati y’umwana 1,2 na 1,6 ku mugore byanditswe muri ibi bihugu byo mu majyepfo no mu burasirazuba bw’u Burayi. Igipimo cy’uburumbuke kirenze abana 2 ngo kirakenewe kugirango abaturage bagume ku gipimo kifuzwa.

Kuri iki kintu hiyongereyeho kwimuka cyane kw’abaturage mu bihugu bya Pologne, Roumania no mu Bugereki, aho abantu benshi bajya gutura mu mahanga kuruta kuguma iwabo.

Hanze y’u Burayi, u Buyapani nabwo bufite ikibazo cy’abaturage bakuze bagenda baganuka. Ibi ahanini biterwa n’uburumbuke buke bw’abana 1.3 ku mugore hamwe n’abimukira bake nk’uko tubikesha Euronews.

Bivugwa ko u Buyapani bwatakaje abantu barenga miliyoni 3 hagati ya 2011 na 2021.
Ni nako bimeze no mu Burasirazuba bwo Hagati. Muri Syria, abaturage bamaze imyaka irenga icumi mu ntambara, aho miliyoni z’impunzi zahungiye mu bihugu bituranye n’ahandi.

Ikigo cya Syria gishinzwe uburenganzira bwa muntu (SOHR) kigereranya ko abagabo, abagore n’abana bagera kuri 606.000 baguye muri iyo mirwano.

Ahandi ibi bizagera vuba

U Bushinwa, igihugu gituwe cyane ku Isi, kimaze imyaka myinshi gihangayikishijwe n’ingaruka z’abaturage bacyo bageze mu za bukuru ku bukungu no muri sosiyete, ariko ntibyari byitezwe ko abaturage bagabanuka ku rugero ruherutse gutangazwa mu gihe cy’imyaka icumi.

Biteganijwe ko u Bushinwa buzatakaza hafi kimwe cya kabiri cy’abaturage babwo mu 2100, bukava ku baturage barenga miliyari 1.4 bukagera kuri miliyoni 771.

U Burusiya, u Budage, Koreya y’Epfo na Espagne byose byiteguye kwinjira muri iyi nzira y’igabanuka, aho abaturage babyo bazatangira kugabanuka mu 2030.

Abatuye u Burayi muri rusange bazatangira kugabanuka nko mu myaka icumi iri imbere.

Ariko hari ahazagaragara umwihariko.

Mu gihe abaturage b’i Burayi, Amerika na Aziya bari bakwiye gutangira kugabanuka mu 2100, umubare w’abantu muri Afurika uzakomeza kwiyongera.

Abatuye Umugabane wa Afurika baziyongera bave kuri miliyari 1,4 bagere kuri miliyari 3.9 mu 2100. Abagera kuri 38% by’abatuye Isi icyo gihe bazaba baba muri Afurika, ugereranije na 18% muri iki gihe.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *