Uko byagenze ngo urupfu rw’umunyamakuru Ntwali Williams rumenyekane bitinze

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa 19 Mutarama 2023 ni bwo ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiye inkuru y’urupfu rw’umunyamakuru Ntwali John Williams wakoreye ibinyamakuru bitandukanye mu Rwanda, akaba yari anafite umuyoboro wa YouTube witwa Pax TV Ireme News.

Amakuru ya mbere yagiye hanze yavugaga ko Ntwali yapfiriye mu mpanuka yabereye kuri Rwandex mu karere ka Kicukiro, ku wa Kabiri tariki ya 17 Mutarama 2023, agonzwe n’imodoka.

Umuvandimwe we witwa Masabo Emmanuel yabwiye itangazamakuru ko na bo bamenye inkuru y’urupfu rwa Ntwali ku gicamunsi cy’uyu wa 19 Mutarama.

Masabo yasobanuye ko abapolisi bashinzwe gukora isuzuma ry’impanuka zibera mu muhanda bamuhamagaye, bamusaba kujya kureba umurambo uri mu buruhukiro bw’ibitaro bya Kacyiru, niba ari uw’umuvandimwe we.

Avuga ko yasobanuriwe ko Ntwali yari kuri moto, igongwa n’imodoka, ahita apfa. Umuvugizi w’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SSP Irere René yatangarije The New Times ko impanuka yabaye saa munani n’iminota 50 z’urukerera rwo ku wa 18 Mutarama.

SSP Irere yasobanuye kandi ko umushoferi wagonze Ntwali yahise atabwa muri yombi, akaba afungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Kicukiro mu gihe hategurwa dosiye ye.

Umuhango wo gushyingura Ntwali John Williams uteganyijwe tariki 22 Mutarama 2023, ukazabera mu rugo rwe ruherereye mu karere ka Kamonyi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *