“Bamwe mu ‘basazi’ bemeza ko u Burusiya bushobora gutsindwa, ariko ibi bishobora gutuma Isi irangira,” ibi byatangajwe kuri uyu wa Kane, itariki 19 Mutarama 2023, n’umukuru w’idini ry’Aba-Orthodoxe mu Burusiya, Vladimir Mikhailovich Gundyayev uzwi nka Kirill wemeza ko kugerageza gusenya u Burusiya bizateza akaga Isi yose.
Nyuma y’igikorwa cya misa cyo kwizihizaga umunsi mukuru w’Abakirisitu b’Aba-orthodoxe wa Epiphany, uyu mukurambere yavuze ko umuryango mpuzamahanga ndetse n’u Burusiya byugarijwe n’ “ikibazo gikomeye.”
Nk’uko Kirill abivuga, intandaro y’iki kibazo ni uko bamwe mu “basazi” bemeza ko u Burusiya “bufite intwaro zikomeye kandi butuwe n’abantu bakomeye cyane… batigeze bemera kumanika amaboko imbere y’umwanzi kandi iteka birangira begukanye intsinzi, bashobora gutsindwa muri ibi bihe. ”
Nta nubwo byashoboka “kubashyiriraho indangagaciro zimwe na zimwe zidashobora no kwitwa indangagaciro, kugira ngo babe nk’abandi bose kandi bumvire abafite imbaraga zo kuyobora Isi yose”.
Yongeyeho ati: “Turasenga Uwiteka kugira ngo amurikire abo basazi kandi abafashe kumva ko icyifuzo cyose cyo kurimbura u Burusiya kizasobanura imperuka y’Isi.”
Ibyatangajwe n’uyu muyobozi w’idini bisa nk’ibishimaangira ibyari byatangajwe n’uwahoze ari Perezida w’u Burusiya, Dmitry Medvedev, waburiye ibyo bihugu, avuga ko byifuza kubona Moscou yatsinzwe muri Ukraine, ko ibihugu bitunze intwaro za kirimbuzi nk’u Burusiya “bitigeze bitsindwa mu makimbirane akomeye ubuzima bwabyo bishingiyeho.”
Yongeyeho ko igihugu nk’iki gitsinzwe intambara isanzwe, gishobora guteza intambara ya kirimbuzi.
Mu ntangiriro z’uku kwezi, umuyobozi w’itorero ry’u Burusiya yasabye ingabo z’u Burusiya na Ukraine guhagarika imirwno mu gihe cya Noheri yizihizwa n’Aba-Orthodoxe ku itariki ya 7 Mutarama kugira ngo abizera bahabwe amahirwe yo kujya gusenga.
Nyuma y’amasaha make, icyifuzo cyashyigikiwe na Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, wategetse ingabo guhagarika imirwano amasaha 36. Uko guhagarika imirwano ariko kwanzwe na Kiev, abayobozi ba Ukraine bavuga ko iki cyifuzo ari “uburyarya” kandi ari amayeri ya gisirikare.


