Ubutegetsi bwa Repubulika ya demukarasi ya Congo (RDC) bwashyizeho uburyo bwo kurunguruka ibibera ku hakurya y’imbibi zitandukanya iki gihugu n’u Rwanda.
Ubu buryo ni utuzu two mu kirere tuzwi nka ‘mirador’ ingabo za RDC zizajya zirindiramo umutekano wo ku mbibi, tukaba twafunguwe ku mugaragaro kuri uyu wa 19 Mutarama 2023.
Guverineri w’intara ya Kivu y’Amajyaruguru ku rwego rw’igisirikare, Lt Gen. Constant Ndima Kongba, wayoboye iki gikorwa i Goma, yatangaje ko utu tuzu ari ingenzi kuko tuzajya dufasha abasirikare kugenzura uko umutekano wo ku mbibi uhagaze.
Leta ya RDC, muri rusange, yubatse mirador 26 n’ibiro by’ubugenzuzi bigezweho bidushamikiyeho hafi y’imbibi zitandukanya ibi bihugu byombi. Harimo utwubatswe hafi y’umupaka muto uzwi nka ‘Petite Barrière’.
Utu tuzu twubatswe mu gihe ingabo za RDC zari mu mirwano n’umutwe witwaje intwaro wa M23, bisabwe na Perezida Félix Tshisekedi.




