RDC: Inzego z’umutekano zaburijemo igitero cy’ubwiyahuzi cyari kwibasira umuyobozi wa Beni

Sangiza iyi nkuru

Igitero cyari kigamije kwibasira umuyobozi wa Teritwari ya Beni cyaburijwemo n’inzego zishinzwe umutekano za Repubulika ya Demokarasi ya Congo ku wa Mbere ushize, itariki 16 Mutarama mu Mujyi wa Kasindi-Luburiha, Umurenge wa Ruwenzori, mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, nk’uko amakuru ava mu gisirikare agera ku Biro Ntaramakuru bya Congo (ACP) avuga .

“Ndashimira inzego z’umutekano zarokoye ubuzima bwanjye i Kasindi ubwo narindi guhuza ibikorwa byo gutwara inkomere zakomerekejwe na bombe ku Cyumweru mu rusengero rwa CEPAC,” ibi byatangajwe kuri uyu wa Kane ushize na Col Charles Ehuta Omeonga, umuyobozi wa Teritwari ya Beni.

Ati: “Nabwiwe n’inzego zishinzwe umutekano….. ko umwiyahuzi yashakaga kungeraho ngo ndangize.” Yongeyeho ko igitero cyari cyateguwe n’abiyahuzi ba ADF / MTM.

Col. Charles Ehuta Omeonga yongeyeho ko amakuru yavuye muri terefone abonwe na serivisi z’umutekano yatumye bishoboka kumenya umuntu wari gukora igitero cy’ubwiyahuzi, ariko uyu abasha kubacika.

Icyakora, iperereza kuri iki gitero ndetse n’ibyabereye i Kasindi ku Cyumweru gishize, aho byibuze abantu 14 bishwe, rirakomeje kandi abakekwaho icyaha bakomeje gutabwa muri yombi ku mpamvu z’iperereza, nk’uko yabitangaje.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *