Blinken na mugenzi we muri Qatar baganiriye ku Rwanda na RDC

Sangiza iyi nkuru

Umunyamabanga wa Leta zunze ubumwe za Amerika (USA), Antony Blinken, yatangaje ko yavuganye na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Qatar, Mohammed bin Abdulrahman bin Jassim Al Thani kuri uyu wa 22 Mutarama 2022.

Blinken yasobanuye ko ibyo yavuganye n’uyu mudipolomate mukuru wa Qatar harimo uruhare igihugu cye kiri kugira kugira ngo amahoro aboneke mu burasirazuba bwa Repubulika ya demukarasi ya Congo, ubufasha giha Ukraine n’abatuye muri Afghanistan.

Blinken yagize ati: “Navuganye na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Qatar, Al Thani uyu munsi, ku ruhare rw’amahoro mu burasirazuba bwa RDC n’ubufasha kuri Ukraine. Nanashimiye Qatar kudufasha gukomeza gufasha abaturage ba Afghan.”

Bombi bagiranye ikiganiro mu gihe byitezwe ko kuri uyu wa 23 Mutarama, Qatar irahuriza hamwe Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na Félix Tshisekedi wa RDC mu kiganiro kigamije gushakira umuti ikibazo cy’umutekano muke ndetse n’umwuka mubi watutumbye mu mubano w’ibihugu bayoboye.

Soma iyi nkuru https://bwiza.com/?Kagame-na-Tshisekedi-baba-bagiye-gushakira-ubwiyunge-i-Doha

Qatar igiye gushyiraho akayo mu gushakira umuti ibi bibazo byombi nyuma y’aho ibindi bihugu birimo Angola, u Bufaransa, USA na Guinea-Bissau bigerageje ariko ntibitange umusaruro ufatika.

Soma Izindi Nkuru

One Response

  1. Blinken na mugenzi we muri Qatar baganiriye ku Rwanda na RDC
    Amanama, amasezerano n’abahuza sibyo byabuze. Ariko byose byerekanye ko nta musaruro bitanga! Kwumva amasezerano ya Angola (EAC) na ya Luanda (AU) biteshejwe agaciro noneho tukajya gushakira igisubizo muri Qatar biteye isoni. Si ubwa mbere ibintu nk’ibi bibaye yuko Ba prezida ba Angola na Congo bigeze buhuza Kagame na Museveni ntibyahabwa agaciro. Ariko Muhoozi, mwene Museveni yaje gukora urugendo rumwe rwatanze igisubizo ku bibazo by’ingutu byavugwaga. Birashoboka rero ko nyuma yo gusuzugura Afrika (AU) na EAC, haboneka undi Muhoozi. Tubitege amaso! Uwapfuye yarihuse!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *