Umupasiteri wo muri Ghana yakatiwe igifungo cy’imyaka 519 azira gutekera umutwe abantu barenga 100 bashoye ibihumbi magana by’amadolari muri sosiyete ye .
Nk’uko GhanaWeb ibitangaza, Urukiko Rwisumbuye rwa Accra rwakatiye Pasiteri Edward Buabeng igihano nyuma yo guhamwa n’ibyaha 173 byo gucura umugambi wo gukora icyaha n’uburiganya.
Pasiteri, bivugwa ko ari umuyobozi mukuru wa Career Link Marketers Company Limited, yakatiwe imyaka 8 kuri buri kirego mu birego 173 yahamijwe. Mu rubanza rwe rwamaze imyaka itatu, abatangabuhamya 12 bahagurukiye gushinja uyu wiyita umukozi w’Imana.
Mu batanze ikirego muri uru rubanza bamenyekanye barimo John Osei-Kumi na Brenda Adolphine. Nk’uko byatangajwe n’umushinacyaha wa repubulika, aba bareze banashyingiranwe, bafatanyije gushora $ 7,000 muri sosiyete ya Reverend Buabeng. Na none kandi, Brenda Adolphine yashoye andi $ 6.000 $ ku ruhande nyuma yo gushukwa no kwizezwa ko azabona inyungu ya 40% nyuma y’amezi atatu.
Ababuranyi bakoze ishoramari ryavuzwe muri Nyakanga 2018. Ariko igihe kigeze ngo abashakanye bahabwe inyungu zavuzwe, Pasiteri Edward yananiwe kubahiriza ibyo yasezeranije. Nyuma abo bashakanye batanze ikirego kuri polisi nyuma yo kutabasha kwishyurwa ishoramari ryabo. Nibwo byagaragaye ko abani bantu barenga 100 batanze ikirego kuri polisi barega uyu mupasiteri.
Iperereza ryatangijwe na polisi ryagaragaje kandi ko Pasiteri Edward yagiye kwihisha nyuma y’uko sosiyete ye ishowemo amafaranga akoreshwa muri Ghana 1,193.136 GH ? (amadolari arenga 80.000) na 185.408 $, nk’uko GhanaWeb ibitangaza.
Nyuma yo gutabwa muri yombi, umushinjacyaha wa repubulika yavuze ko pasiteri atigeze ahakana ko yashutse abarega, yongeraho ko yanemeye no gusubiza amafaranga kubera ko sosiyete ye yari ishoboye kubikora.
Ariko nubwo habaye amasezerano yemera gusubiza ayo mafaranga, Pasiteri Edward ntiyubahirije ijambo rye. Yongeye rero gufatwa acirwa urubanza. Urukiko ariko rwagize abere kandi rurekura umugore wa Reverend n’undi bareganwaga.


