Perezida Ndayishimiye yasabye abibye igihugu kwihana, bagasubiza amafaranga muri BRB

Perezida Ndayishimiye yasabye abibye amafaranga y’igihugu kwihana bakayagisubiza

Sangiza iyi nkuru

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yasabye abayobozi bibye amafaranga y’igihugu, kwihana bakayasubiza kuri konte ya Banki Nkuru bucece, abasezeranya ko nta n’umwe muri bo uzakurikiranwa.

Uyu Mukuru w’Igihugu ubwo yasozaga amasengesho yateguwe n’ishyaka riri ku butegetsi, CNDD-FDD, kuri uyu wa 21 Mutarama 2023, yasobanuye ko abibye aya mafaranga bayahishe kugira ngo inzego zishinzwe ubugenzuzi zitazayabona.

Abona nta mpamvu yo kutemera icyaha cyo kwiba igihugu mu gihe n’abishe abantu babivuga, bagasobanura uko byagenze. Ati: “N’abishe abantu basigaye babyemera bati ‘byagenze uku nguku’, wowe ufite ayo mafaranga wibye, ni wowe utayatanga?”

Perezida Ndayishimiye yamenyesheje aba bayobozi ko muri Banki Nkuru y’igihugu, BRB, hafunguwe konti ebyiri zizajya zoherezwaho amafaranga yibwe; imwe y’Amarundi n’indi y’amafaranga akoreshwa ku rwego mpuzamahanga, kandi ngo abazayashyiramo bazagirirwa ibanga.

Ati: “Konte yafunguwe muri BRB. Umuntu wumva yuko yakozwe ku mutima, akaba azi ko yanyereje mu nzu, akaba avuga ati ‘reka niyeze mu gihugu’, azajye agenda, ashyiremo, Imana izamuha umugisha. Kandi njye mfite icyizere ko ayo mafaranga muzayazana.”

Perezida Ndayishimiye yamaze impungenge abamaze gukoresha kuri aya mafaranga, ababwira ko n’ubwo baba bamaze gukoreshaho miliyari, ntacyo bazaba nibasubiza ayo basigaranye. Ati: “Umwe wese yihane, avuge ati ‘njyewe nemeye gusubiza’, ntacyo n’iyo waba umaze kuryamo miliyari imwe, zana izo enye zisigaye.”

Umukuru w’u Burundi yasobanuye ko hari imishinga minini y’igihugu yadindiye kubera ko amafaranga yari kwifashishwa mu kuyishyira mu bikorwa yanyerejwe.

Perezida Ndayishimiye yasabye abibye igihugu kwihana, bagasubiza amafaranga muri BRB
Perezida Ndayishimiye yasabye abibye igihugu kwihana, bagasubiza amafaranga muri BRB

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *