RRA yijeje abanyenganda kuborohereza umutwaro w’imisoro iremereye

Sangiza iyi nkuru

Ikigo gishinzwe kwinjiza imisoro n’amahoro mu Rwanda (RRA) cyiyemeje koroshya imisoro iri hejuru muri iki gihe, intambwe izagirira akamaro ubucuruzi ndetse n’igihugu muri rusange .

Ibi byatangajwe ku wa Gatanu ushize, itariki 20 Mutarama, mu nama ngishwanama n’abanyenganda i Kigali.

Impungenge z’imisoro ikabije zagaragaye vuba aha, zatumye uru rwego rushinzwe imisoro n’amahoro rusabwa kugira icyo rukora ngo rworohereze ubucuruzi n’abaturage muri rusange.

Komiseri wungirije wa RRA, Jean Louis Kaliningondo, yavuze ko uru rwego rw’imisoro rurimo gushaka uburyo bakumvikanaho n’abasoreshwa, avuga ko buzatera ivugurura ry’imisoro.

Kaliningondo yagize ati: “Icy’ingenzi ni uko dushaka kwerekana ko impande zombi zibigizemo uruhare ziteguye gufatanya kugira ngo tugere ku cyerekezo kimwe cy’ukuntu kubahiriza bikwiye kunozwa mu gihugu, kuko iyo ari yo ntego yanyuma. Hariho impamvu ituma amategeko y’imisoro abaho mu bihugu byose kandi mu gutanga imisoro uba ukomeza ibisabwa n’amategeko”.

Yongeyeho ko binyuze mu biganiro n’abafatanyabikorwa batandukanye, hagiye gukorwa ivugurura harebwa ibitekerezo by’abasoreshwa n’impungenge.

“Tugiye gukusanya ibitekerezo byo kuvugurura amategeko agenga imari no gutanga umusaruro mwiza w’ingengo y’imari kugira ngo ubukungu bwacu butere imbere”.

RRA ivuga ko hakiri abacuruzi badatanga inyemezabuguzi za EBM cyangwa bagashyiraho ibiciro bitari byo na raporo idahwitse ku bicuruzwa bitumizwa mu mahanga batanga amakuru y’ibinyoma.

Kuva muri 2013 kugeza 2023 Inyemezabuguzi za EBM zazamutse ziva kuri 1.023 zigera kuri 80.369. Muri 2021 byariyongereye ku kigereranyo cya 35%.

Abanyenganda bagaragaje impungenge nyinshi.

Dieudonne Sibomana, Umuyobozi mukuru wa Prince Industry mu Karere ka Bugesera, ikora amabati, yavuze ko politiki nshya yerekeye ibikoresho by’ibanze bitumizwa mu mahanga bibnza guca muri za gasutamo bifata igihe kirekire kugira ngo bihave.

Sibomana yagize ati: “Mbere, ibikoresho byo gukoreshaa byatumizwaga mu mahanga byazaga mu nganda zacu ntho binyuze, ariko ubu ishami rya gasutamo rifata igihe cyo kwemerera ibikoresho byacu gusohoka. Kubw’ibyo, inganda zifite ikibazo cyo kubura ibikoresho fatizo.

Yakomeje agira ati: “Gutinda gutumiza ibikoresho ahanini bigira ingaruka ku gutembera kw’umusaruro bigatuma guta igihe, kugabanya kwizerwa kw’ibicuruzwa no guhungabanya uruhererekane rw’ibicuruzwa. Ibi bisubiza inyuma ibikorwa byacu by’ubucuruzi kimwe no kugira uruhare mu iterambere ryacu. ”

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *