Senateri mu nteko ishinga amategeko ya Repubulika ya demukarasi ya Congo (RDC), Francine Muyumba, abona muri Leta y’iki gihugu huzuyemo abajura b’abanyamwuga bari kunyereza amafaranga y’abaturage.
Muyumba yavuze ko ubutegetsi bwabanje bwa Joseph Kabila bushinjwa ubujura ariko no mu burimo buhangayikishije. Ati: “N’ubwo ibirego byashyizwe ku butegetsi bwabanje, igihugu nticyigeze kigaragaza abajura b’abanyamwuga biba amafaranga ya rubanda kuri uru rwego.”
Yasobanuye ko mu gace ka Tshilenge mu ntara ya Kasaï-Oriental nta vuriro rihari, kandi hari amafaranga yasohotse yagombaga kwifashishwa mu kuryubaka. Ati: “Mu gihe muri Tshilenge nta vuriro rihari, ababyeyi babyarira ku misambi nta buvuzi bahawe. Abakene b’Abanyekongo!”
Nk’uko ikinyamakuru Congo Rassure kibivuga, Senateri Muyumba usanzwe ari umuyoboke w’ihuriro ry’amashyaka arimo PPRD rya Joseph Kabila, yatangaje ko mu butegetsi buriho ubu hari ikibazo cyo kuba hari abajyanama bafite imbaraga, ariko guverinoma yo ikaba ifite intege nke.
Yasobanuye ko aba bajyanama b’abanyembaraga nta kindi bakora, keretse gusa gutanga ubujyanamba bw’uburyo amafaranga ya Leta anyerezwa mu buryo ‘bw’agahomamunwa’ nta kurabukwa.


