Ubutumwa bwa Davis D kuri Harmonize uri mu Rwanda

Davis D yasabye Harmonize kumugana akamwereka abakobwa beza

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzi Davis D wo mu Rwanda yasabye Harmonize uri i Kigali kumugana akamwereka aho abakobwa b’Abanyarwandakazi beza bari, akava kuri Bruce Melodie.

Umunyatanzaniya Rajab Abdul Kahali wamamanye nka Harmonize yaraye ageze mu Rwanda kuri uyu wa 21 Mutarama 2023, yakirwa na Bruce Melodie.

Akigera mu Rwanda, Harmonize yatangarije kuri Instagram ko ubwiza bw’iki gihugu burimo: abakobwa beza, ingagi ndetse n’isuku.

Davis D wiyita ‘Umwami w’Abagore’ yasubije Harmonize ko niba yaje gushaka abakobwa beza i Kigali, akifashisha Bruce Melodie yayobye.

Yagize ati: “Bro Harmonize, niba ushaka abana kuri Bruce Melodie ntabo uri bubone. Araguha abana ba feke gusa. Ni gute ubariza aho ibintu bitari? Niba ushaka only beautiful girls, come to me. Ikindi kandi Umunyarwandakazi ni don’t touch. Next time, ujye ubanza umbaze nugera ku Munyarwandakazi. Ni njye mwami w’abana hano mu murwa.”

Bivugwa ko Harmonize yaje mu Rwanda muri gahunda yo kurutembera ndetse binahwihwiswa ko ashobora gusubira muri Tanzania ahakuye umukunzi w’Umunyarwandakazi.

Ubutumwa bwa Davis D kuri Harmonize uri mu Rwanda
Ubutumwa bwa Davis D kuri Harmonize uri mu Rwanda

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *