California: Abantu 10 bishwe barasiwe mu birori byo kwizihiza umwaka mushya ushingiye ku mboneko z’ukwezi

Sangiza iyi nkuru

Polisi yavuze ko abantu icumi bapfuye nyuma yo kurasirwa mu birori byo kwizihiza umwaka mushya mu mujyi wo muri California witwa Monterey Park .

Polisi ivuga ko abandi bantu 10 bakomeretse kandi ukekwaho icyaha atarafatwa.

Iraswa ryabaye ahagana saa 22:20 ku isaha yo muri uyu mujyi (06:20 GMT ku Cyumweru) nk’uko iyi nkuru dukesha BBC ivuga.

Abantu babarirwa mu bihumbi bari bateraniye muri uyu mujyi mu birori byo kwizihiza umwaka mushya ushingiye ku mboneko z’ukwezi (Lunar Year) muri Monterey Park.

Ishami rishinzwe ubugenzacyaha mu ntara ya Los Angeles ryatangaje ko barimo gushaka umugabo ukekwaho icyaha wahunze ariko nta bindi bisobanuro ryatanze kuri we.

Capt. Andrew Meyer yavuze ko ubutabazi bwageze aho byabereye basanga abantu “basohoka aho hantu bavuza induru”.

Abapolisi bahise bemeza ko abantu 10 bapfuye.

Nibura abandi 10 bakomeretse kandi bari mu bitaro byaho, aho bamwe barembye mu gihe abandi bakomeretse byoroheje.

Abashinzwe iperereza bavuze ko nta mpamvu igaragara yteye ubu bwicanyi kandi hakiri kare kuvuga niba ibyabaye bifatwa nk’icyaha cy’inzangano.

Bemeje ko ibirori byo kwizihiza umwaka mushya ku Cyumweru byahagaritswe.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *