Umugabo w’imyaka 72 wishe arashe abantu 10 agakomeretsa abandi 10 ahitwa Monterey Park muri California ubwo bari mu mu kabyiniro mu birori byo kwizihiza umwaka mushya ushingiye ku mboneko z’ukwezi (Lunar Year) wizihizwa cyane n’Abanyaziya, mu ijoro ryo kuwa Gatandatu, kuri iki Cyumweru gishize yafashe icyemezo cyo kwiyahura ubwo abapolisi bendaga kumufata nyuma y’amasaha 12 akoze ubwo bwicanyi .
Uyu muntu witwaje imbunda yagerageje kurasa no mu kandi kabyiniro iminota mike nyuma y’aka mbere mu ijoro ryo ku wa Gatandatu, ariko abayobozi bavuga ko abari bahari babiri bamwambuye imbunda mbere y’uko arasa ahita ahunga nk’uko bitangazwa na Reuters.
Umuyobozi wa polisi muri Los Angeles, Robert Luna, yatangaje ko ukekwaho icyaha ari Huu Can Tran, yavuze ko yakoresheje pistolet ifite magazine ijyamo masasu menshi mu kurasa ahabyinirwaga mu kabyiniro kazwi cyane muri Monterey Park, ku birometero 11 mu burasirazuba bw’umujyi wa Los Angeles rwagati.



One Response
California: Umugabo w’imyaka 72 wishe arashe abizihizaga umwaka mushya yiyahuye ubwo polisi yamusatiraga
Kuki Han right watch idasaba ko habaho iperereza ryigenga ku rupfi rwuwitwa ko yarashe? Ese CIA ntiyaba yagirango yikize ba maneko babashinwa bari muri ako kabari?