Brazil na Argentine birateganya kuzajya bikoresha ifaranga rimwe

Sangiza iyi nkuru

Ibihugu bya Brazil na Argentine bifite intego yo kwishyira hamwe mu bukungu, ku buryo binatekereza gushyiraho ifaranga rimwe nk’uko Perezida wa Brazil, Luiz Inacio Lula da Silva n’uwa Argentine, Alberto Fernandez, babitangaje mu kiganiro bahuriyemo .

Inyandiko yasohotse ku rubuga rwa interineti rwa Perfil rwo muri Argentine igira iti: “Turashaka kurenga inzitizi zibangamiye ubucuruzi hagati yacu, koroshya no kuvugurura amategeko no gushishikariza ikoreshwa ry’amafaranga yo mu gihugu.”

Nk’uko tubikesha Reuters, Lula yahisemo Argentine nk’igihugu cya mbere akoreyemo urugendo mpuzamahanga kuva yatangira imirimo ye, akurikiza umuco wo gusura bwa mbere umufatanyabikorwa ukomeye wa Brazil muri ako karere. Ibyo bikurikiye imyaka ine yari ishize umubano utifashe neza ku butegetsi bw’uwahoze ari Perezida wa Brazil, Jair Bolsonaro, uherutse gutsindwa mu matora.

Urugendo rwa Lula mu gihugu cy’abaturanyi cya Argentine kandi rugaragaza ko Brazil yagarutse mu Muryango w’ibihugu byo muri Amerika y’Epfo na Karayibe (CELAC), yari yitandukanyije nawo muri 2019 ku mabwiriza ya Bolsonaro, wanze kuba muri uyu muryango kubera ko urimo Cuba na Venezuela. .

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *