U Burusiya bwagabanije urwego rw’ububanyi n’amahanga na Estonia maze bubwira Ambasaderi wayo, Margus Laidre, kuva i Moscou bitarenze ku itariki ya 7 Gashyantare. Iki cyemezo kibaye nyuma y’uko Estonia isabye ko Moscou yagabanya abakozi ba ambasade yabo i Tallinn .
Kuri uyu wa Mbere, Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Burusiya yatangaje ko “ubuyobozi bwa Estonia bwangije nkana urwego rwose rw’imibanire [y’ibihugu].”
Iri tangazo rigira riti: “Tallinn yazamuye Russophobia (urwango ku Barusiya) ndetse no guteza imbere amakimbirane ku gihugu cyacu kugeza ku rwego rwa politiki ya Leta.”
Muri uku kwezi, abategetsi ba Estonia babwiye u Burusiya kugabanya cyane abakozi bari muri ambasade yabwo i Tallinn bitarenze ku itariki ya 1 Gashyantare nk’uko iyi nkuru yatangajwe na Russia Today ivuga.
“Urebye ko abakozi ba Ambasade y’u Burusiya badakora mu rwego rwo kunoza umubano wa Estonia n’u Burusiya hagati mu ntambara ikaze, twizera ko ingano y’ubutumwa bw’u Burusiya idafite ishingiro,” ibi byatangajwe icyo gihe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Estonia, Urmas Reinsalu.
Umuvugizi wa Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Burusiya, Maria Zakharova, yamaganye icyemezo cyo kugabanya abakozi ba Ambasade yabo i Tallinn. Icyo gihe yagize ati: “Ntabwo ari ibanga ko Estonia ari kimwe mu bihugu byanga u Burusiya.”
Ambasade y’u Burusiya i Tallinn yavuze mu cyumweru gishize ko ibikorwa by’abayobozi ba Estonia byayibujije (ambasade) gukora nk’uko bisanzwe kandi ko byateje “ihungabana muri serivisi zayo.”


