Umuganga wo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo ukorera i Bukavu akaba n’impirimbanyi y’uburenganzira bw’ikiremwamuntu, Dr Denis Mukwege, yagaragaje ko atishimiye na gato kuba ingabo zo mu bihugu byo mu karere ka Afurika y’iburasirazuba zirinda igihugu cyabo.
Uyu mubabaro yawugaragarije urubyiruko rwo mu itorero rya Pentecôte ubwo bagiranaga ikiganiro cyerekeye ku mutekano muke uri mu burasirazuba bw’igihugu, cyabaye tariki ya 22 Mutarama i Bukavu.
Dr Mukwege yabwiye uru rubyiruko ko igihugu kidakwiye kwitabaza abaturanyi ngo bakirindire umutekano, kuko gifite Abanyekongo bashobora kukirinda. Ati: “RDC ifite urubyiruko rufite ubushobozi bwo kurinda umutekano w’imipaka, kurinda abantu n’ibyabo.”
Uyu muganga ukunze kunenga zimwe muri politiki z’ubutegetsi bwa RDC yakomeje ati: “Ndi Umunyekongo wahawe igihembo cy’amahoro cya Nobel. Kurindwa n’abantu duturanyi ntabwo bidutera ishema. Nakwifuza cyane ko urubyiruko rw’Abanyekongo rundinda. Ariko se byagenze bite?”
Kuva muri Mata 2022 ubwo abakuru b’ibihugu by’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC) banzuraga ko ingabo zawo zizajya kurwanya imitwe yitwaje intwaro mu burasirazuba bwwa RDC, Dr Mukwege ni umwe mu bavuga rikumvikana babyamaganiye kure.
Uyu muganga aremeza ko bimwe muri ibi bihugu byagize uruhare mu guhungabanya umutekano wo mu burasirazub bwa RDC, bityo ko bidakwiye koherezayo ingabo.
Ingabo za Kenya, iz’u Burundi na Sudani y’Epfo ni zo ziri mu butumwa EAC muri RDC. Iza Uganda zo ziriyo hashingiwe ku masezerano y’ibihugu bibiri.


