Perezida Kagame abaye umukuru w’igihugu wa mbere wanditse amateka wo ku mugabane wa Afurika mu gutanga ikiganiro mu nama y’umuryango AIPAC (American Israel Public Affairs Committee), uharanira guteza imbere umubano hagati ya Israel na Leta zunze ubumwe za Amerika.
Ageza ijambo ku mbaga y’abitabiriye iyi nama izamara iminsi itatu irimo kubera i Washington, Perezida Kagame yatangiye ijambo rye asobanuro adashidikanya ko u Rwanda ari inshuti ya Israel ndetse anasobanura impamvu ijyanye n’uko hari amateka ibi bihugu byombi bihuriyeho.
Ati: “Ubutumwa bwanjye uyu munsi burumvikana, u Rwanda ni inshuti ya Israel mu buryo budakwiriye kugibwaho impaka, ndashaka gufata umwanya mbasobanurire impamvu, kongera kubaho no kwiyubaka kw’ibihugu byacu byombi bihamya uku kuri, umutekano w’abantu bagize igihe bakibasirwa hagendewe ku barimbura ntugomba kurebwa nk’umutekano usanzwe kugeza igihe ingengabitekerezo zose zifata ubwicanyi nk’inshingano zo gukunda igihugu zitaratsindwa isi ntitekanye mu by’ukuri.

Umukuru w’igihugu yakomeje agira ati: “Hamwe n’inshuti nka Leta zunze ubumwe za Amerika, dukwiriye kugaragaza ubufatanye bw’isi yose tukarwanya imbaraga mbi zihakana jenoside zigatesha agaciro abo yagizeho ingaruka. Israel ifite uburenganzira bwo kubaho no gutera imbere nk’umunyamuryango wuzuye.
Perezida Kagame avuga ko gukorana na Israel mu buryo bitanga umusaruro byafunguye ibindi byerekezo bishya, ndetse ko yishimira uburyo umubano wa Israel na Afurika ugenda ushinga imizi.
Mbere yo gutanga ikiganiro, Perezida Kagame yabanje kugaragazwa nk’umuntu wahagaritse jenoside agaharanira ubumwe bw’Abanyarwanda ndetse n’iterambere ribashingiyeho.
Ikiganiro cya Perezida Kagame cyabimburiwe n’icya Tony Bray, wahoze ari Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza, yatangaje ko umutekano wa Israel ari umutekano w’isi yose.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Théoneste/Bwiza.com


