Hari abakinnyi batangaga icyizere cy’ahazaza heza mu mupira w’amaguru ariko bidatinze baza kwisanga mu bihe bibi bitewe n’impamvu zitandukanye, ariko cyane cyane kwimukira mu yandi makipe, ntibabashe gufatisha.
Bwiza yabateguriye impano icumi (10) zisa n’izazimiye kandi zari zitezwe nk’imfatiro z’umupira w’amaguru w’ahazaza.
10. Dele Alli
Bamidele Jermaine Alli yafatwaga nka Beckham mushya w’u Bwongereza. Yatwaye igihembo cy’umukinnyi mwiza ukiri muto ubugira kabiri akaba n’umukinnyi ngenderwaho ubwo Tottenham Hotspur yatozwaga na Muaricio Pochettino.

Mu buryo bubabaje, imyaka 4 yakuriyeho nta wamenye irengero rya Dele. Gusa ku rundi ruhande abarimo Jose Mourinho bamushinja kutagira umuhate n’inyota mu kazi ke bikaba ari byo byamusoje.
Dele kuri ubu afite imyaka 26, akaba ari intizanyo ya Everton muri Besiktas yo muri Turkey.
9. Mario Götze
Götze yahaye u Budage ibyishimo mu mwaka w’2014 ubwo yatsindaga igitego gitanga igikombe cy’Isi imbere ya Argentina. Kuva ubwo yatangiye kugaragaza ko ari umukinnyi mwiza anahita ajya muri Bayern Munich

Götze akigera muri Bayern Munich ntiyongeye kwigaragaza ndetse yanatowe na bagenzi be bakinana nk’umukinnyi wagaragaje urwego rwo hasi mu mwaka w’2020.
8. Anderson
Umunyabrazil Anderson LuĂs de Abreu Oliveira yatwaye igihembo cy’umukinnyi mwiza w’igikombe cy’Isi cy’abatarengeje imyaka 17(U17) ndetse anatorwa nk’umukinnyi ukiri muto utanga icyizere muri 2008.

Gusa nyuma, ukudahozaho kwe kwamwambuye umwanya ubanzamo muri Manchester United ndetse n’andi menshi yaje kujyamo. Ubu ni umutoza akaba afite imyaka 34 y’amavuko.
7. Antonio Cassano
Urugendo rw’umupira w’amaguru rwa Cassano rwaranzwe ahanini n’iraha no kutagira ishyaka mu kibuga, ibintu ahuje n’abakinnyi benshi biyumvisha ko bazi umupira.

Iyi kamere ye rero yamushyamiranyije n’uwari Captain we Francesco Totti ndetse n’umutoza wa AS Roma. Ibi byatumye ajya muri Real Madrid na ho biranga, arangira atyo.
6. Adam Johnson
Niba hari transfer yavuzwe cyane, ni iya Adam Johnson ubwo yavaga muri Middlesbrough ajya muri Manchester City. Hari muri 2010. Gusa na we iraha ntiryamwereye guhamya umupira kabiri, ndetse byarushijeho kuba bibi ubwo yajyaga muri Sunderland.

5. Ricardo Quaresma
Amabyiruka y’Umunyaportugal Quaresma yahuriranye n’igihe Cristiano yari mu bushorishori bw’umupira ku Isi. Imikinire ye yo kwikunda akiharira umupira yatumye yangwa n’abatoza hafi ya bose barimo na Jose Mourinho, ibintu byashyize iherezo ku cyizere Isi yari imufitiye.

4. Mario Balotelli
Balotelli yari afite impano idasanzwe ariko akagira kwihangana guke, ibyatumye yitwa ‘Bad Boy’ mukuru. Abatoza b’abahanga nka Jose Mourinho, Roberto Mancini, na Casare Prandrelli bananiwe gukarishya impano ya Balotelli.

Umutoza Steven Gerrard uherutse kwirukanwa ku mwanya w’ubutoza muri Everton we byaramurenze, maze agira ati: “Iyi ni impano yatagagujwe!”.
3. Mason Greenwood
Yari afite impano idasanzwe yo gutsinda ibitego ndetse no kurema uburyo bw’bitego akoresheje akaguru ke gakomeye no kudacika intege na rimwe. Yahuye n’isanganya yakururiwe n’ihohotera rishingiye ku gitsina nk’uko arishinjwa.

Ibi birego ni byo byatumye impano ya Greenwood ukiri umukinnyi wa Manchester United isinzira. Gusa hari icyizere ko uyu musore w’imyaka 21 ashobora gusubira mu kibuga, akitwara neza mu gihe yaba akiranutse n’ubutabera, cyane ko akiri muto.
2. Adel Taarabt
Ubushobozi bwa Taarabt ntibwashidikanywagaho. Amacenga adasanzwe n’umuvuduko wo hejuru ni byo byamuranze akina mu ikipe ya Queens Park Rangers.

Ibi byatumye QPR imwemerera kujya muri Benfica ngo akomerezeyo umupira. Gusa kuri ubu ntabwo acyibukwa kandi yaratangaga ikizere.
1. Adriano
Adriano Leite Ribeiro yamenyekanye cyane mu ikipe ya Inter Milan n’ikipe y’igihugu ya Brazil. Igihagararo kidasanzwe, ukuguru kw’ibumoso n’amacenga biri mu byateraga ubwoba ba myugariro babaga bahanganye.

Mu buryo butunguranye, Adriano yananiwe kwakira urupfu rwa se, maze gukina umupira biranga burundu.



4 Responses
Impano icumi zazimiye mu mateka y’umupira w’amaguru
Mwibagiwe Jacques Willshere
Impano icumi zazimiye mu mateka y’umupira w’amaguru
Aba ni abakinnyi batarangijwe n’imvune. Abo imvune zakuye mu kibuga na yo iri mu nzira.
Impano icumi zazimiye mu mateka y’umupira w’amaguru
Mwibagiwe theo warcot
Impano icumi zazimiye mu mateka y’umupira w’amaguru
Kuki mwibagiwe Ronaldihno!!