Umugororwa witwa Ntawukuriryayo Jean Damascène wari ufungiwe mu igororero [icyitwaga gereza] rya Nyanza mu ntara y’Amajyepfo yatorotse nyuma y’imyaka 7 afungiwemo.
Inkuru y’itoroka rya Ntawukuriryayo wavukiye mu karere ka Gisagara yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 23 Mutarama 2023, ubwo ubuyobozi bw’igororeri rya Nyanza bwatangaga impuruza.
Ntawukuriryayo yafunzwe kuva tariki ya 7 Ukuboza 2015 nyuma yo guhamywa n’urukiko rwa Nyanza icyaha cyo kwica biturutse ku bushake, aho yakatiwe igifungo cya burundu.
Ibiro bya Komiseri Mukuru w’urwego rw’igihugu rushinzwe igorora (RCS) byamaze gushyira hanze ifoto ya Ntawukuriryayo ndetse na nimero y’urubanza rwe kugira ngo ngo abamubona batange amakuru.



One Response
Nyanza: Umugororwa wari mu gifungo cya burundu yatorotse
Nasange abandi bicanyi muri fdlr bafatanye kurwanya leta ihana abanyabyaha nta miyaga ishyizemo