Umuyobozi w’umutwe w’ingabo wigenga wa Wagner Group, Yevgeny Prigozhin yatangaje ko Leta zunze ubumwe za Amerika (USA) na Ukraine bifite umugambi wo kumwica.
Mu butumwa yatangarije kuri Telegram kuri uyu wa 24 Mutarama 2023 nk’uko ibiro ntaramakuru by’Abarusiya, TASS, bibivuga, Prigozhin yasobanuye ko umugambi wo kumwica waganiriweho na Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky n’Umuyobozi Mukuru w’urwego w’urwego rwa USA rushinzwe ubutasi (CIA), William Burns.
Prigozhin mu magambo yo kwishongora kuri Zelensky na Burns, yatangaje ko yiteguye gufasha bombi mu kunoza uyu mugambi. Ati: “Yego ndabizi. Urwego rushinzwe itangazamakuru rwarabimbwiye. Ni igitekerezo cyiza cyane. Ndemera ko igihe kigeze ngo Prigozhin yicwe. Mu gihe babinsabye, nzabaha ubufasha.”
Wagner ni umutwe ukomoka mu Burusiya, ufite ingabo (abacancuro) barwanira mu bihugu bitandukanye. Washinzwe na Prigozhin usanzwe ari inshuti ikomeye ya Perezida Vladimir Putin.


