Minisitiri w’Intebe w’u Budage, Olaf Scholz, yemeye guha Ukraine ibifaru by’intambara bya Leopard 2, nk’uko ibitangazamakuru byabitangaje, nyuma y’ibyumweru byinshi by’igitutu kuri Berlin ngo ihe Kyiv intwaro zikomeye ivuga ikeneye ngo ibashe gusubiza inyuma ingabo z’u Burusiya zabateye .
Amakuru avuga ko Berlin izaha Kyiv ibyo bifaru aje mu gihe abayobozi muri Amerika batangarije itangazamakuru ko Washington nayo yiteguye gutangira inzira yo koherereza Ukraine ibifaru kabuhariwe byo mu bwoko bwa M1 Abrams u Budage bwabazaga impamvu ari bwo bugomba gutanga ibifaru byabwo ariko Amerika idashaka gutanga ibyayo.
Amakuru aturuka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika agera kuri Al Jazeera avuga ko kuri uyu wa Gatatu haza gusohoka itangazo rya White House ku bijyanye n’itangwa rya Abrams. Umwe mu bazi iki kibazo yatangarije Ibiro Ntaramakuru Reuters ko ibyo Amerika yiyemeje bishobora ibifaru bya Abrams bigera kuri 30 bizatangwa mu mezi ari imbere.
Kuri uyu wa Kabiri ushize, ibitangazamakuru byo mu Budage byatangaje ko, Berlin yahaye kandi ibindi bihugu, nka Pologne na Finlande, uruhushya rwo kongera kohereza muri Ukraine ibifaru bifite byaguze mu Budage. Ibihugu bigura intwaro za gisirikare mu Budage muri rusange bisabwa kuba bifite uruhushya rwa Berlin mbere yo kongera kohereza izo ntwaro mu kindi gihugu.
Ikinyamakuru Spiegel, cyatangaje bwa mbere ko Scholz yemeye guha Ukraine ibifaru, cyavuze ko u Budage buzatanga byibura komanyi imwe y’ibifaru bya Leopard 2A6 bivuye mu bubiko bw’Igisirikare cy’u Budage. Mu bisanzwe, kompanyi imwe ikaba iba ifite ibifaru birenga 14.
Nta bisobanuro byatanzwe na Guverinoma y’u Budage.


