Abasirikare b’u Burundi bari mu butumwa bw’amahoro muri Somalia ku ikubitiro batakambaga basaba kurenganurwa ko bamaze umwaka badahembwa, ubu noneho bavuga ko nayo bahembwa Leta iyakata ikayamaraho ikabaha duke dusigaye.
Aba basirikare kandi bavuga ko ubuvunjayi bukorerwa ku mishahara yabo buri hasi cyane ugereranyije n’uko ahandi idorali rivujwa, idorali rivujwa amafaranga y’u Burundi 2700 ariko bo iyo babaze basanga bababarira ku 1600.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Aganira na RPA, yagize ati: “mbere baduhaga amadorali 828 ariko tubona 628, duhabwa ayo mafaranga ku giciro cya 1600 y’amafaranga y’Amarundi ariko ubundi idorali rivunjwa 2700 kuzamura mu Burundi”. Ibyatangajwe n’umwe mu basirikare bahangayikishwa n’aka karengene.
Aba basirikare bababazwa n’uko aya mafaranga atinda kubageraho hakiyongeraho n’uko Banki nkuru y’u Burundi inayakata igakabya, ati: “ nta musirikare w’u Burundi wari wafata umushahara we kuva muri Mutarama 2016, bamwe banavuye mu butumwa ubu bagarutse mu Burundi”.
Akomeza avuga ko ubusanzwe umusirikare yahembwaga amafaranga y’Amarundi agera kuri 5.485.500, Ati”aho kuduha 828 ku kwezi baduha 628 kandi bakayaduha bigaragara ko idorali rivunjwa 1600, Guverinoma y’u Burundi iduha 2.750.000”.
Iki kinyamakuru gitangaza ko abasirikare b’u Burundi bari mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Somalia basaga 5400, niba umusirikare bamwiba amafaranga y’amarundi 2.735.500, ukubye n’umubare wabo usanga agera muri za miliyari.
Ubuyobozi bw’igisirikare cy’u Burundi nta kintu bwari bwatangaza kuri iki kibazo cy’aba basirikare nagifite ingingimira.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengiyumva Philippe/Bwiza.com


