fnpyeq-waaeyjza.jpg

U Rwanda ruri gushishikariza Tanzania kwinjira muri gahunda yo gukoresha viza imwe y’ubukerarugendo

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa 24 Mutarama, Ambasaderi w’u Rwanda muri Tanzania, Maj. Gen. Charles Karamba, yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’umutungo kamere n’ubukerarugendo muri Tanzania, Pindi Hazara Chana, ku kamaro ka gahunda ya Viza imwe y’ubukerarugendo muri Afurika y’Iburasirazuba .

Visa imwe y’ubukerarugendo ya Afurika y’Iburasirazuba ni gahunda aho umukerarugendo azajya afatira viza muri kimwe mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) kandi agashobora kuyikoresha mu kujya mu bindi bihugu biri muri uyu muryango.

Kugeza ubu Kenya, Uganda n’u Rwanda bikoresha ubu buryo, mu gihe Tanzania n’u Burundi bitaratangira.

Nk’uko byatangajwe na Ambasade y’u Rwanda muri Tanzania, Ambasaderi Karamba yakiriwe na Chana ku biro bye i Dar es Salaam, umurwa mukuru wa Tanzaniya, aho baganiriye ahanini ku guteza imbere ubufatanye bw’ibihugu byombi mu bijyanye n’ubukerarugendo.

“Ambasaderi yamenyesheje minisitiri ko ingingo nyamukuru y’uruzinduko rwe ari ukurebera hamwe uburyo u Rwanda na Tanzania byafatanya mu bijyanye n’ubukerarugendo; hakenewe ubufatanye mu korohereza abashoferi batwara ibinyabiziga bitwara ba mukerarugendo kurenga imipaka, ndetse no kwihutisha inzira yo gukemura ikibazo cya Viza y’ubukerarugendo imwe yo muri Afurika y’Iburasirazuba imaze igihe kirekire. ”

fnpyeq-waaeyjza.jpg

Hamwe n’ibintu byinshi bikurura ba mukerarugendo byiza muri Afurika harimo parike z’igihugu zirenga 17, n’ibyanya by’ubukerarugendo birenga 40, Tanzania yinjiye muri gahunda ya visa imwe y’ubukerarugendo ya EAC, byaba inyungu ku bindi bihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba.

Usibye kuba ingamba zihuriweho zo kwamamaza, viza imwe y’ubukerarugendo ni inzira y’ingenzi yo kuzamura akarere nk’ahantu nyaburanga hasurwa nk’uko iyi nkuru dukesha The New Times ivuga.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *