Uhuru Kenyatta ahangayikishijwe n’imirwano yubuye hagati ya FARDC na M23

Sangiza iyi nkuru

Umuhuza w’Abanyekongo washyizweho n’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC), Uhuru Kenyatta, yatangaje ko ahangayikishijwe bikomeye n’imirwano yubuye hagati y’ingabo za Repubulika ya Demukarasi ya Congo (FARDC), M23 n’indi mitwe yitwaje intwaro.

Mu butumwa ibiro bye byashyize ahagaragara kuri uyu wa 25 Mutarama 2023, byavuze ko ari gukurikiranira hafi ibibera mu burasirazuba bwa RDC, by’umwihariko imirwano yubuye.

Biti: “Umuhuza…Nyakubahwa Uhuru Kenyatta ahangayikishijwe cyane n’umwuka mubi uri muri Kivu y’Amajyaruguru muri RDC, aho imirwano yubuye hagati y’imitwe yitwaje intwaro itandukanye, cyane hagati ya FARDC na M23.”

Byasobanuye ko hari abasivili bari kwicwa n’imitwe yitwaje intwaro muri iyi mirwano, kandi ko hari n’abahunze. Yaboneyeho gusaba ubutegetsi bwa RDC n’imiryango mpuzamahanga kwita kuri izi mpunzi.

Uhuru arasaba impande zihanganye guhagarika imirwano, zikubahiriza imyanzuro yafatiwe i Luanda muri Angola, kandi zigasubira mu mishyikirano y’amahoro ibera i Nairobi muri Kenya, hagamijwe gushakira RDC amahoro.

Imirwano, by’umwihariko hagati ya FARDC na M23 yabereye hafi ya ‘centre’ ya Kitchanga muri teritwari ya Masisi mu minsi ibiri ishize. Biravugwa ko abarwanyi b’imitwe yitwaje intwaro irimo iya Mai Mai n’abacancuro b’abanyamahanga bari kwifatanya n’ingabo za Leta.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *