Amakuru aturuka muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo aravuga ko Ingabo za FARDC kuri uyu wa Kabiri ushize, itariki 24 Mutarama, zakuye umutwe wa M23 mu birindiro byawo, biri Kishishe na Bambo muri Teritwari ya Rutshuru, amakuru uyu mutwe wateye utwatsi ushimangira ko nta na rimwe kuva imirwano yatangira FARDC yari yabakura mu birindiro byabo .
Nk’uko bigaragara mu nkuru y’urubuga Kivumorningpost rwo muri RDC, ngo umwe mu bo mu nzego z’umutekano wavuganye narwo yagize ati “Tumaze kugarura igice cya Bambo, inyeshyamba ziri ku musozi aho ingabo zahoze ziri kandi turi hagati muri Bambo. Kuri Kishishe kandi twakuye M23 mu gice cy’umujyi “.
I Bambo, kimwe no mu midugudu ihakikije, abaturage bahunze ari benshi nyuma y’iyi mirwano itunguranye yadutse nyuma y’amezi menshi y’ituze.
Usibye muri Bambo, imirwano ikomeye kandi n’ubu bivugwa ko igikomeje kuri uyu wa Gatatu yabereye ahitwa Kitshanga, aho bivugwa ko M23 ishaka gufunga umuhanda uhuza uyu mujyi n’umujyi wa Goma.
Ku kibazo kijyanye n’uko M23 yaba yavanwe muri Kishishe, mu kiganiro kuri telefone yahaye Bwiza TV na Bwiza.com, Umuvugizi wa M23, ishami rya politiki, Canisius Munyarugero, yahakanye ayo makuru ndetse ashimangira ko kuva batangira urugamba FARDC itari yabakura mu birindiro byabo na rimwe.
Ati “ Ibyo byo kuvuga ngo Kishishe twayambuwe…kugeza kuri uno munota, nta na rimwe, na rimwe, abo banzi bautera, baba abacanshuro, baaba FDLR, baba Guverinoma ya Congo, iyo mitwe yose ya Nyatura na Mai-Mai, nta na rimwe bari badukura mu birindiro,”
Ku kijyanye n’imirwano yo muri Kitshanga bivugwa ko n’ubu rucyambikanye ariko FARDC ikavuga ko kuri uyu wa Kabiri ushize yabashije gusubiza inyuma inyeshyamba za M23 zashakaga gufunga umuhanda uhuza iki gice n’Umujyi wa Goma, Umuvugizi wa M23 yagize icyo abivugaho.
Yagize ati “ Icyo nakubwira cyo ako karere kose baduteye bibaza ko bashaka kudukura mu birindiro mu Bwiza twari turi, ariko ntabwo byatinze ko tubasubiza aho batashakaga, ndetse bakarenga n’aho bifuzaga,”
Abajijwe kuri Kitshanga, yagize ati “ Rwose wikwirirwa ubitindaho munyamakuru, Kitshanga ni iwacu. Na Masisi yose ndetse ni iyacu,”
Iyi mirwano ikaze yubuye nyuma y’igihe ntarengwa cyo ku itariki ya 15 Mutarama 2023 cyi cyahawe M23 ngo ibe yavuye mu bice byose yigaruriye igasubira mu birindiro yatangiranye muri Sabyinyo, ariko ikavuga ko Guverinoma ya Congo yo nta kintu na kimwe yigeze ikora ngo igaragaze ubushake bwo gushaka amahoro ahubwo igahitamo kubagabaho ibitero.


