Abasenateri bagize Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano batangiye gusuzuma umushinga w’itegeko rigenga Polisi y’u Rwanda .
Asobanurira Abasenateri uyu mushinga, Minisitiri w’Umutekano Alfred Gasana, yavuze ko muri rusange hagamijwe guha polisi bumwe mu bubasha itari isanzwe ifite bikagira ingaruka mu kuzuza inshingano zayo neza no kwimakaza ubunyamwuga muri Polisi.
Minisitiri Alfred Gasana yavuze ko imwe mu mpamvu uyu mushinga w’itegeko wateguwe ari ukugirango Polisi y’Igihugu igire ububasha bwisumbuye mu kugenza ibyaha harimo no gusaka ndetse no gufatira ibintu by’ukekwaho icyaha igihe bizaba ari ngombwa.
Harimo kandi kugenza ibyaha bibangamira umutekano wo mu muhanda, mu mazi no mu nzira za gariyamoshi no gukora Ubugenzacyaha bw’ibanze ku bindi byaha mu gihe bibaye ngombwa.
Uyu mushinga w’itegeko wamaze kwemezwa n’Umutwe w’Abadepite.
Mbere y’uko binjira mu mushinga w’itegeko basuzuma ingingo ku yindi, abagize komisiyo basabye uhagarariye Guverinoma muri uyu mushinga w’itegeko kubanza kubamara impungenge ku ngingo zimwe na zimwe harimo ingingo ivuga ku mikoranire ya Polisi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubushinjacyaha RIB, mu gihe Polisi y’igihugu yazaba isubijwe bumwe mu bubasha bw’ubugenzacyaha itagiraga n’ingingo ivuga ku byari amakosa y’abapolisi yahindutse ibyaha bihanwa muri uyu mushinga w’itegeko.
Hari kugibwa impaka kandi ku ngingo ivuga ku bubasha bwa Polisi bwo gukoresha imbaraga zishobora gutuma havamo guhitana ubuzima bw’umuntu.
Bamwe mu basenateri barifuza ko uyu mushinga w’itegeko wavanwamo ibihano bikazashyirwa mu gitabo cy’amategeko mpanabyaha, cyangwa bikaba bishyizwemo mu buryo bw’agateganyo.


