Urubanza rw’uwahoze ari Perezida wa Mauritania, Mohamed Ould Abdel Aziz, rwatangiye kuri uyu wa Gatatu i Nouakchott, rutanga ishusho idasanzwe y’uwahoze ari umukuru w’igihugu watawe muri yombi akurikiranweho kwikungahaza mu buryo butemewe .
Uyu waburanishijwe kubera gukoresha nabi ububasha bwe kugira ngo akusanye umutungo munini, yayoboye kuva mu 2008 kugeza muri 2019 iki gihugu kinini cy’ubutayu gikubye u Bufaransa inshuro ebyiri gituwe n’abantu miliyoni 4.5 yahagurutse asuhuza abari mu rukiko ubwo yahamagarwaga.
Abahoze ari ba perezida, ba minisitiri b’intebe, abaminisitiri n’abacuruzi, bakurikiranyweho “kwikungahaza mu buryo butemewe”, “gukoresha nabi imyanya yabo”, cyangwa “kunyereza umutungo gucuruza” cyangwa “kunyereza amafaranga” mu gihe kitazwi. Aziz, ufite imyaka 66, arahakana ibyo aregwa avuga ko urubanza rwe rugamije kumuvana muri politiki.
Mu mwambaro uzwi nka boubou wera, agapfukamunwa, Aziz yakurikiranye bucece uko perezida w’urukiko yasobanuraga ibirego kugirango akureho urujijo rw’imiterere yabyo.
Brahim Ebetty, umwe mu banyamategeko benshi bahagarariye Leta, yabwiye AFP ati: “Ni ubwa mbere mu mateka ya Mauritania ndetse wenda no mu bihugu by’Abarabu uwahoze ari perezida asobanura uko yakungahaye.”
Aziz ni umwe mu bahoze ari abakuru b’ibihugu bazabazwa uburyo yikungahaje akiri ku butegetsi.
Bagenzi be baburanishwa mu nkiko z’igihugu cyangwa mpuzamahanga ahanini bakurikiranyweho ibyaha byo kumena amaraso.


