Huang Xia ahangayikishijwe na Sukhoi ya RDC yarashwe

Intumwa ya UN ihangayikishijwe na Sukhoi-25 ya RDC iherutse kuraswa

Sangiza iyi nkuru

Intumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye mu karere k’ibiyaga bigari, Huang Xia, yatangaje ko ahangayikishijwe cyane n’amakuru y’iraswa ry’indege y’igisirikare cya Repubulika ya Demukarasi ya Congo ku mupaka wayo n’u Rwanda.

Tariki ya 24 Mutarama 2023, guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko iyi ndege ya Sukhoi-25 yavogereye ikirere cy’i Rubavu bwa gatatu saa kumi n’imwe n’iminota 3 z’umugoroba, hafatwa ingamba z’ubwirinzi.

Itangazo rya guverinoma ryakurikiye amakuru yaherekejwe n’amashusho agaragaza uburyo iyi ndege yarashwe igisasu ku ibaba, bikaba byaremejwe ko yarashwe n’ingabo z’u Rwanda zikorera mu karere ka Rubavu.

Guverinoma ya RDC yo yatangaje ko iyi ndege yarashwe iri mu kirere cya Goma, igiye kugwa ku kibuga cy’indege, ndetse yamenyesheje amahanga ko ‘u Rwanda rwakoze igikorwa cy’intambara’.

Huang yasabye ibihugu byombi kwirinda ko ibibazo bifitanye byakomera, kandi bikajya mu biganiro, n’inzego zirimo urw’akarere k’ibiyaga bigari rushinzwe umutekano wo ku mbibi, EJVM, zikazashyira hanze ibizava mu iperereza kugira ngo ukuri kumenyekane.

Huang Xia yatangaje kandi ko ari kuganira n’abayobozi b’ibihugu byombi kugira ngo abafashe gucubya umwuka mubi ukomeje gututumba.

Huang Xia ahangayikishijwe na Sukhoi ya RDC yarashwe
Huang Xia ahangayikishijwe na Sukhoi ya RDC yarashwe

Soma Izindi Nkuru

One Response

  1. Intumwa ya UN ihangayikishijwe na Sukhoi-25 ya RDC iherutse kuraswa
    Uyu se we aje ate arabura kubuza cyabitama gushotorana yarangiza ngo ahangayishijwe nikidege cyarashwe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *