Rayon Sports yishyuye umwenda wa Faria, ifungura amarembo yo kwisubiza Youssef Rharb

Sangiza iyi nkuru

Ikipe ya Rayon Sports yamaze kwishyura umunya-Portugal, Ferreira Faria Paulo Daniel wahoze ari umutoza mukuru wungirije; biyifungurira amarembo yo kwisubiza abarimo umunya-Maroc Youssef Rharb.

Ferreira Faria Paulo Daniel yahoze yungirije Silva PaixĂŁo Santos na we kuri ubu ukiri mu manza na Rayon Sports, nyuma yo kutanyurwa n’urubanza yayitsinzemo.

Aba batoza ubwo batandukanaga na Rayon Sports Faria yamusigayemo ideni rya $3,700; biba ngombwa ko uyu mutoza ayirega mu Mpuzamashyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA).

FIFA yari yarategetse Rayon Sports kwishyura uriya mutoza, ariko igihe yishyurwaga amafaranga yoherejwe kuri konti ye ya banki yo muri Portugal yari atagikoresha.

Ubuyobozi bwa Rayon Sports ubwo bwamenyeshaga Faria ko bwamwishyuye kuri konti yo muri Portugal, uyu mutoza yababwiye ko atakiyikoresha, biba ngombwa ko bohereza andi mafaranga kuri konti ye yo muri Kuwait.

Amakuru ariho ni ko Faria yamaze kumenyesha FIFA ko yamaze kubona amafaranga Rayon Sports yamwoherereje, ibyatumye iriya mpuzamashyirahamwe iyemerera kwandikisha abakinnyi yasinyishije.

Barimo umunye-Congo Héritier Luvumbu wari utarabona ibyangombwa byo gukinira Rayon Sports, ndetse amakuru avuga ko uyu mukinnyi ashobora kwiyongeraho umunya-Maroc Youssef Rharb ushobora kugaruka muri iyi kipe.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *