Kuri uyu wa Kabiri ushize, Perezida wa Sudani y’Epfo, Salva Kiir, yihanangirije abateganya guhirika ubutegetsi muri iki gihugu, avuga ko batazabirokoka .
Ibi yabivugiye mu muhango wo kurahiza umunyamabanga mukuru w’ishyaka riri ku butegetsi rya Sudan People’s Liberation Movement (SPLM), Peter Lam Bombi.
Perezida Kiir, akaba ari na Perezida wa SPLM, yavuze ko amakimbirane ya politiki ari byo bintu nyamukuru bidindiza imbaraga z’iterambere, gushimangira amahoro, umutekano n’ubumwe.
Ati: “Mu kugerageza guhirika ubutegetsi bwa mbere mu 2013, ntabwo nigeze mfata Riek Machar n’umukwe we Taban Deng Gai. Bakongeje umuriro barahunga basiga abana babo. Nkimara kubabona, nahamagaye Gen. James Hoth [wahoze ari umuyobozi w’ingabo] mubwira ko yajyana abana iwe akabarera kugeza igihe ikibuga cy’indege kizafungurirwa ”.
Nk’uko iyi nkuru dukesha Sudan Tribune ikomeza ivuga, Machar, umuyobozi w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi (SPLM-IO), ubu ni Visi Perezida wa mbere mu gihe Gai ari Visi Perezida akaba n’umuyobozi w’itsinda rishinzwe serivisi.
Perezida Kiir yakomeje agira ati “Ikibuga cy’indege kimaze gutangira imirimo, Gen. Hoth yabohereje kwifatanya n’ababyeyi babo. Nizera ko iyo baza kuba barabonye umuhungu wanjye, batari kumusiga”.
Umuyobozi wa Sudani y’Epfo, uherutse kwemezwa nk’umuyobozi mushya wa SPLM, yasabye abayoboke b’ishyaka kwiyunga, gushikama no kunga ubumwe.
Kiir yabishimangiye agira ati: “Ubwiyunge ni cyo kintu cy’ingenzi kandi abanyigometseho ubu ni abayoboke b’ishyaka ryanjye.”
Yongeyeho ati: “Ikibazo cyacu ni uko abantu bose bifuza kuba ku mwanya wa mbere kandi hari abantu babigaragaje ko bagomba kuba aba mbere kandi ikibazo cyo kuba aba mbere nicyo cyateye iyi ntambara muri 2013”.
Uwahoze ari umuyobozi w’inyeshyamba wahindutse umunyapolitiki yaburiye ko azakurikirana kandi ko atazababarira umuntu wese uzagerageza guhindura guverinoma ye akoresheje intwaro.
Abasesenguzi bavuze ariko ko ayo magambo ashobora guhungabanya ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’amahoro yagizwemo uruhare n’umuryango w’akarere (IGAD).


