Visi Perezida w’Imari n’Abakozi mu mutwe w’abadepite w’inteko ishinga amategeko y’u Rwanda, Mussa Fazil Harerimana, yatangaje ko yifuzaga kubona indege y’intambara ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo yahanuwe, ntisubire i Goma.
Fazil yabigaragaje kuri uyu wa 26 Mutarama 2023 ubwo Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite yagezwagaho na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane, Dr Vincent Biruta, uko umubano w’u Rwanda n’ibihugu byo mu karere wifashe.
Minisitiri Biruta yibanze ku mubano w’u Rwanda na RDC, ahamya ko ufitashe neza na gato, avuga ku bushotoranyi ashinja iki gihugu burimo ubwo kurasa mu karere ka Musanze no kuba indege y’intambara ya Sukhoi-25 imaze kuvogera ikirere cyarwo inshuro zirenga eshatu.
Uyu mudipolomate mukuru yibukije abadepite indege ya Sukhoi-25 iheruka kuraswa ibaba ryayo n’ingabo z’u Rwanda mu masaa kumi n’imwe y’umugoroba, igasubira ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Goma yaka, igatabarwa n’abashinzwe kuzimya inkongi.
Visi Perezida Fazil yafashe ijambo, avuga ko byari bikwiye ko iyi ndege iraswa ndetse igahanurwa, kuko RDC yari yaraburiwe inshuro ebyiri. Ngo icyari gisigaye cyitwa ‘Renga renga nkumene’.
Yagize ati: “Ndagira ngo nanashimire ubuyobozi bw’igihugu cyacu ku micungire myiza bufite kuri iki kibazo, ku muturanyi mubi dufite. Ariko na none nshimire by’umwihariko ingabo z’igihugu cyacu, RDF. Kuko nibuka ko tukiri abana, batwigisha ubutwari no kutihanganira ikibi, hari igihe batwerekaga umurongo, ‘iyi ni renga renga’, ugashyiraho uwa kabiri ngo iyi ni ‘renga nkumene’.”
Fazil yakomeje ati: “Ubwo rero ubwo barenze kuri ‘renga’ noneho bakagira agakorwa ko kumena bakora, n’ubwo njyewe kanshimishije, ariko si cyane kuko nifuzaga n’ibirenzeho. Kikagwa aho ngaho iwacu, tukababwira ngo twakimenaguye rwose! Narishimye ariko mpita mvuga nti ‘buriya ni ya renga renga ya mbere, ni gasopo, ariko renga renga ya kabiri izaba ‘renga nkumene’.”
Mussa Fazil Harerimana yakoze indi mirimo itandukanye muri Leta cyangwa guverinoma irimo kuba Minisitiri w’umutekano w’imbere mu gihugu mu gihe cy’imyaka 10.





Amafoto: Biregeya Justin



One Response
Mussa Fazil Harerimana yifuzaga ko Sukhoi ya RDC ihanurwa igasigara mu Rwanda
Fazili natongera kwihenura nokugonga aba scrt nzamuha inyana