Sergeant Major Kabera Robert uzwi cyane nka ‘Sergeant Robert’ yemeje ko atakibana n’umugore we Muhorakeye Jane batorokanye igihugu ubwo ubutabera bwamushakishaga bumukekaho icyaha gusambanya ku gahato umukobwa we.
Uyu musirikare na Muhorakeye bahungiye muri Uganda banyuze Kagitumba mu karere ka Nyagatare, bambuka amazi menshi ku buryo ngo bitashobokaga ko bajyana uruhinja rwabo rw’amezi 7, barusigira nyirabukwe utuye mu murenge wa Karangazi.
Sgt Robert yigeze kubwira Daily Monitor ko bageze muri Uganda tariki ya 19 Ugushyino 2020. Ngo bambutse uruzi rwo ku Muyange rutandukanya ibihugu byombi rwari rwuzuye cyane, yogana umugore we.
Yasobanuye ko mu buhungiro, yagerageje ibishoboka, yita ku mugore we mu buzima bugoranye, amurinda gutwarwa n’ibitekerezo byashoboraga gutuma atekereza gusubira mu Rwanda, aho yasize uruhinja n’abandi bo mu muryango.
Ariko ngo byageze mu minsi ishize, Muhorakeye amubwira ko ashaka gusura nyirasenge utuye mu gace ka Mutukula ko muri Uganda gahana imbibi na Tanzania, amuha itike aragenda, ariko ngo atazi ko umugore we asubiye mu Rwanda.
Sgt Robert avuga ko nyuma y’iminsi mike, yaje kohererezwa amafoto agaragaza umusore aterera ivi Muhorakeye, anamwambika impeta. Ni inkuru yabaranye agahinda kenshi, aho yacishagamo agaceceka.
Uyu musirikare avuga ko atarabasha kuvugana na Muhorakeye, kuva yahabwa amakuru ko yasubiye mu Rwanda.



One Response
Sgt Robert ntakibana n’umugore we batorokanye igihugu
niyihangane nibeshi bababaye