Umwongerezakazi Violette wari ufungiye mu Rwanda yarekuwe by’agateganyo

Sangiza iyi nkuru

Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo mu mujyi wa Kigali rwategetse ko Violette Uwamahoro arekurwa by’agateganyo agakurikiranirwa hanze nyuma yo gushimangira ko ibivugwa n’umutangabuhamya bidahagije ngo abe yakekwaho ibyaha ashinjwa .
Umucamanza muri uru rukiko yavuze ko umutangabuhamya Jean Pierre Shumbusho yaranzwe no kwivuguruza mu byo ashinja Uwamahoro bityo ko ibyo yavuze bitashingirwaho bamuhamya ibyo ashinjwa.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uru rukiko kandi rwagaragaje ko nta kimenyetso na kimwe kigaragaza ko ibyaha bitatu Violette aregwa yaba yarabikoze bityo rutegeka ko afungurwa.
Nubwo uyu mugore unatwite yarekuwe, nta mabwiriza yahawe agomba kubahiriza nk’uko bisanzwe bigenda ku bandi barekuwe by’agateganyo, ndetse ntihanagaragazwa ikimenyetso cyerekana ko hari ukundi gukurikiranwa kuzabaho nyuma.
Umupolisi Jean Pierre Shumbusho ari nawe wari umutanagbuhamya w’uyu mugore, yasabiwe kuba akomeje gufungwa kuko yiyemereye ibyaha kandi ibi byaha bikaba biri mu rwego rw’ubugizi bwa nabi.
Violette Uwamahoro yaranzwe no guhakana ibyaha aregwa birimo gushaka kurema umutwe w’ingabo, kumena amabanga y’igihugu no gushaka kugirira nabi umukuru w’igihugu.
Ubushinjacyaha bwavuze ko ibyo byaha yabikoze mu buryo bw’ibiganiro yagiranye na mubyara we Shumbusho Jean Pierre, ubarizwa muri Polisi y’ u Rwanda ishami ryihariye.
Ni mu gihe Shumbusho we yemera ibyaha aregwa, aho yasobanuye ko yizezwaga gufashwa kujya kwiga mu Bwongereza, gusa akanavuga ko nubwo yemera ibyaha aregwa ko ngo ngo atiyegeze agira umugambi wo kubishyira mu bikorwa kuko byaheze mu biganiro gusa hifashishijwe urubuga nkoranyambanga rwa whatsap.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Violette yavuze ko ari nta biganiro byerekeye umutekano w’igihugu yagiranye na Shumbusho, yavuze ko bavugaye iby’imiryango gusa.
Yanavuze kandi ko yifuza ko haba iperereza rikozwe na Polisi y’u Rwanda n’iy’u Bwongereza hagacukumburwa neza ubutumwa bwa telefone bamushinja.
Uwamahoro yasabye kurekurwa akaburana ari hanze kubera impamvu z’uko atwite kandi hari ibyo akenera ntabibone birimo n’ibiribwa.
Umwunganizi we,Me Mukamusoni Antoinette yasabye urukiko ko rwakurikiza itegeko rirengera umwana atwite maze rukarekura by’agateganyo uwo yunganira.
Ambasade y’ u Bwongeraza mu Rwanda nayo yemera kuba yatanga inzu Violette yacumbikamo kugirango abonekere ku gihe ubushinjacyaha bwaba bumukeneye.
Uwamahoro yafatiwe ku butaka bw’ u Rwanda mu kwezi gushize kwa Gashyantare, ubwo yari yaje gushyingura umubyeyi we.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Umyanzuro w’urukiko uzasomwa ku wa mbere w’icyumweru gitaha.
Ni nyuma kandi y’uko mu minsi ishize abana b’uyu mugore bandikiye Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame bamusaba ko yabarekurira umubyeyi.
Abakeneye ko bwiza.com yazabasura,n’igihe mukeneye ko hari ibitangazwa mu ibinyamakuru byayo wakwandika kuri E-mail ya meckypro@gmail.com,cyangwa mugahamagara kuri 0784685981.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *